Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) basinyanye amasezerano mashya agamije guteza imbere iterambere rirambye ry’u Rwanda. Aya masezerano azamara imyaka itanu, kuva mu 2025 kugeza mu 2029, akaba ateganya inkunga ingana na miliyari 1.04 z’amadolari ya Amerika izatangwa na Loni
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, amasezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 20 Gicurasi 2025, mu rwego rwa gahunda y’ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye izwi nka UN Sustainable Development Cooperation Framework (UNSDCF).
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, naho ku ruhande rwa Loni hari Ozonnia Ojielo, umuhuzabikorwa w’amashami yayo mu Rwanda.
Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi gahunda ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye buhamye hagati ya Leta y’u Rwanda na Loni, ndetse igaragaza icyerekezo cy’igihugu cy’ahazaza harangwa n’iterambere rirambye, ridashyira abantu bamwe inyuma.
Yagize ati: “Iyi gahunda nshya ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye bwacu n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke, kudaheza kandi harambye. Igaragaza kandi intego n’indangagaciro duhuriyeho, n’intego yacu yo kutagira uwo dusiga inyuma.”
Inkunga izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ubukungu burambye kandi budaheza, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage, kwimakaza imiyoborere ishingiye ku mpinduka nziza, kwimakaza uburinganire, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no guteza imbere udushya.
Ku ruhande rwa Loni, Ozonnia Ojielo yashimangiye ko aya masezerano ari igikorwa cy’ingenzi mu rugendo rw’imyaka 80 Umuryango w’Abibumbye umaze, kandi ashimangira ubushake bwo gukorana bya hafi n’u Rwanda mu nzira yarwo y’iterambere.
U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere bitarenze 2035, ndetse kikazagera ku rwego rw’ubukungu buhambaye mu 2050, biciye mu iterambere rirambye rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bose.