Sena y’ U Rwanda yabeshyuje amahanga akomeje gufata u Rwanda nk’uburusiya barushinja kugira uruhare muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu ruzinduko abasenateri b’U Rwanda baherutse kugirira muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi birimo Sweden, Norway, Finland hamwe na Danmark basanze ibi bihugu bikomeje guha u Rwanda ishusho itariyo. Ni ubutumwa bwari bugamije gutsura umubano mwiza w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izo muri ibyo bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi no kuganira ku bibazo byo mu rwego rwa politiki cyane cyane, ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida w’iyo Komisiyo, Senateri Dr Kaitesi Usta, akaba ariwe wari uyoboye iyo deregasiyo yavuze ko basuye Sena zo muri ibyo bihugu hamwe na za minisiteri z’ububanyi n’amahanga zaho.
Yakomeje avuga ko basanze ibyo bihugu bifite imyumvire ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo Yagize ati: “Muri biriya bihugu bamwe bafashe ikibazo baragicurika. Wumvaga bavuga ko u Rwanda noneho rwabaye nk’u Burusiya. Congo iba Ukraine, bityo u Rwanda rurashaka gufata ibice bya Congo rukabyiyomekaho, nk’uko inkuru y’u Burusiya ivugwa hariya mu Burayi.”
Yunzemo ati: “Wari umwanya mwiza wo kubasobanurira […] hari ibibazo bya Congo ifite mu gihugu cyayo. Ibibazo biri aho Umunyekongo udatuye muri za Kivu atungwa n’Amadolari ari munsi y’abiri ku munsi.”
Sena y’u Rwanda yemeje ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu mibanire y’Inteko Ishingana Amategeko y’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu hagamijwe kugaragaza amakuru y’ukuri ku Rwanda.