Ku wa 6 Gicurasi 2025, Sudani yahagaritse umubano w’ubutwererane na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, iyishinja guha ingabo za Rapid Support Forces indege zitagira abapilote zibasiye Port Sudani mu minsi itatu ishize, ahari icyicaro cy’agateganyo cya guverinoma.
Minisitiri w’ingabo, Yassin Ibrahim ubwo yari Kuri televiziyo y’igihugu yagize ati: “Isi yose imaze imyaka irenga ibiri ikurikirana icyaha cy’ubushotoranyi ku busugire bwa Sudani, ubusugire bw’akarere ndetse n’umutekano w’abaturage bayo, byakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu binyuze mu bafatanyacyaha babo hano.”
Yashinje iki gihugu guha intwaro karahabutaka ingabo za Rapid Support Forces (RSF), ziyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, udacana uwaka umugaba Mukuru w’Ingabo, Abdel Fattah al-Burhan kuva muri Mata 2023 kugeza ubu.
Yakomeje agira ati: “Igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabonaga ibikoresho byabo bigiye gutsindwa imbere y’ingabo zacu (…) bongereye inkunga yabo.” Sudani “izasubiza iki gitero hakoreshejwe uburyo bwose bukenewe kugira ngo igihugu kibungabunge ubusugire bwacyo”.
Yongeyeho ko kubera ubwo bugizi bwa nabi bukomeje, Akanama gashinzwe Umutekano n’Ubwirinzi kiyemeje gutangaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari igihugu cyabateye, bacanye umubano mu bya dipolomasi na UAE ndetse ko hafunzwe Ambasade ya Sudani hamwe na consulat ya Sudani mu murwa mukuru Abu Dhabi.
Ibi Sudani ibitangaje nyuma y’umunsi umwe Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, urukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye, rwanze ikirego Sudani ishinjamo Abu Dhabi kuba inyuma RSF mu cyo leta iri kwita jenoside iri gukorwa n’uyu mutwe.
