Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, The Ben, yakoze igitaramo gikomeye muri Uganda yise Plenty Love Live Concert, aho yakiranwe urugwiro n’abakunzi be bari baturutse imihanda yose.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’uko The Ben amurikira Alubumu ye nshya i Kigali ku wa 1 Mutarama 2025, cyari kigamije kuyigeza no ku bafana bo muri Uganda.

Byatangiye ku mugoroba ubwo MC Mariachi yafunguraga ku mugaragaro igitaramo, atanga ikaze ku muraperi Green P watunguye benshi. Green P yageze ku rubyiniro avuga ko agiye gukumbuza abantu Kigali, avuga hamwe mu duce tuyigize nka Nyamirambo na Kicukiro, hanyuma aririmba indirimbo ze nka Ndakuze, Ndi Nigga n’izindi zashimishije abari aho.
Nyuma ye, ku rubyiniro hinjiye itorero nyarwanda ryasusurukije abantu rinyuza mu mbyino gakondo n’indirimbo za Kinyarwanda nka Nzajya Inama na nde na Nyaruguru.
The Ben yageze ku rubyiniro yambaye imyambaro y’icyatsi, atangira igice cya mbere cy’igitaramo aririmba indirimbo zitandukanye zirimo This is Love afatanyije na Rema Namakula, Fine Girl, Loose Control yakoranye na Meddy, ndetse na Why afatanyije na Diamond.

Abahanzi Element Eleeh na Kevin Kade baramwunganira, baririmbana indirimbo Sikosa yahagurukije benshi. Nyuma, Element yasigaye ku rubyiniro aririmba Kashe, Milele na Fou de toi, mbere y’uko Kevin Kade agaruka agasusurutsa abantu n’indirimbo Mu nda n’izindi.
Mu gice cya kabiri, The Ben yagarutse yambaye imyenda y’umukara aririmba izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka Habibi, Ni Forever, Nta cyadutanya, Ndaje, True Love n’izindi.
Iki gitaramo cyasoreje ku rugendo rw’ibitaramo The Ben yari amaze igihe akorera hirya no hino ku Isi. Cyitabiriwe n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo muri Uganda barimo Karole Kasita na Rema Namakula, hamwe n’ibyamamare nka Sheilah Gashumba, Frank Gashumba n’umugore we.
