igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
AMAKURU

Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 18, 2025 10:16 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azagirana ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho bazaganira ku guhagarika intambara muri Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi.

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Perezida Trump akoresheje urubuga yashinze rwa Truth Socials, yatangaje ko iki kiganiro cyo kuri telephone kizaba ku wa 19 Gicurasi 2025.

Trump yavuze ko yizeye ko uwo munsi uzaba uw’umusaruro, ndetse ko amasezerano yo guhagarika intambara ashobora kugerwaho.

Uyu mukuru w’igihugu kandi yakomeje avuga ko namara kuganira na Putin, ateganya kuganira na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu biri mu muryango wa NATO.

Ibijyanye n’iki kiganiro cya Trump na Putin, byemejwe kandi n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, wavuze ko bari gutegura iki kiganiro, gusa yirinda gutangaza byinshi bizagarukwaho.

Ibi biganiro bigeye kuba mu gihe Trump yari aherutse gutangaza ko afite umubano mwiza na Putin, kandi yiteguye guhura na we igihe cyose byashoboka.

Ni mu gihe intumwa za Ukraine n’u Burusiya ziherutse guhurira i Istanbul muri Turikiya, aho impande zombi zemeranyije guhererekanya imfungwa 1000 kuri buri ruhande, no gukomeza ibiganiro nibamara gutegura imishinga y’amasezerano yo guhagarika intambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, na we aherutse kuganira n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, bagaruka ku byavugiwe i Istanbul.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
Next Article ”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

The Ben na bagenzi be banditse amateka I Kampal muri Uganda
May 18, 2025
Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwagize icyo buvuga ku mvururu zabaye ubwo Rayon Sport yakinaga na Bugesera FC
May 18, 2025
Umusifuzi Ngaboyisonga yashimiwe uko yayoboye umukino wahagaritswe hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports
May 18, 2025
Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, wari ukurikiranweho icyaha cy’ubushoreke no guta…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Justin Bieber yavuze ko nta hohoterwa yakorewe na Sean Combs Diddy

Nyuma y’igihe bivugwa ko Justin Bieber yaba ari mu bo Sean Combs uzwi nka Diddy, yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina,…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, imirwano ikomeye irimo gukoresha intwaro ziremereye yadutse mu bice bitandukanye by’intara…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoze amateka adasanzwe, ufata uduce…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?