Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera kugenda ku bushake bahabwa $1,000 (asaga 1,300,000 Frw) n’inkunga yo gutaha.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu (DHS), rivuga ko iyi gahunda izajya icungwa hifashishijwe porogaramu ya telefoni ya CBP One. Minisitiri Kristi Noem yavuze ko “gutaha ku bushake ari bwo buryo bwizewe, bworoshye kandi buhendutse bwo kwirinda gufatwa.”
DHS ivuga ko gucyura umuntu binyuze mu buryo busanzwe bwo kumwirukana bibatwara igiciro cya $17,000 (asaga miliyoni 22 Frw), mu gihe iyi gahunda nshya igabanya cyane ibyo biciro. Bivugwa ko hari Umunya-Honduras wamaze gufashwa gutaha aturutse i Chicago hakoreshejwe ubu buryo.
Kuva Trump yagaruka ku butegetsi ku itariki ya 20 Mutarama 2025, hamaze gusubizwa mu bihugu byabo abimukira 152,000, bikaba biri hasi ugereranyije n’abarenga 195,000 birukanywe hagati ya Gashyantare na Mata 2024 ubwo Biden yari ku butegetsi.