Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Impinduka mu Buhinde (NITI) cyatangaje ko icyo gihugu cyaje ku mwanya wa kane ku rutonde rw’ibihugu bikize ku Isi aho bubarirwa ubukungu bungana na miliyari 4000$, umwanya bwasimbuyeho u Buyapani.
Uru rutonde ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igakurirwa n’u Bushinwa mu gihe u Budage buza ku mwanya wa gatatu.
Umuyobozi Mukuru wa NITI, Shri B.V.R. Subrahmanyam, yavuze ko akurikije raporo yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), abona ko mu myaka itatu iri imbere u Buhinde buzaba buri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bikize ku Isi.
Ati “Nitwibanda ku byo twateguye ndetse no ku bitekerezo byacu, mu myaka itatu iri imbere tuzaba turi mu bihugu bitatu bikize ku Isi.”
Subrahmanyam yavuze ko hari gutegurwa icyiciro gishya cya gahunda yo gucunga umutungo wa guverinoma aho kizatangazwa muri Kanama.
Ibi kandi abihuriyeho na Minisitiri w’imari mu Buhinde, Nirmala Sitharaman, wavuze ko kugira ngo igihugu kigire ubukungu buhamye ndetse n’intego z’iterambere zigerweho bisaba ko habaho amavugurura mu ishusho y’igihugu ndetse no kubyaza umusaruro umutungo w’imbere mu gihugu.
Imibare igaragaza ko mu 2024-2025, umusaruro mbumbe w’u Buhinde wiyongeyeho 6,5%.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yahamagariye abaturage b’iki gihugu kugira uruhare mu kuzana impinduka zizatuma gitera imbere birushijeho mu 2047.
Yagize ati “U Buhinde bwateye imbere bigaragara mu myaka 10 ishize. Ibyo bigaragazwa n’uko miliyoni zirenga 250 z’abantu bavuye mu bukene ndetse ibi ni amahirwe akomeye yo gutuma dukomeza muri uwo mujyo.”