igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: “U Burundi nasanze ari igihugu gisa nka Kanani. Mbwira impamvu tudakize?” – Evariste NDAYISHIMIYE
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > MU MAHANGA > “U Burundi nasanze ari igihugu gisa nka Kanani. Mbwira impamvu tudakize?” – Evariste NDAYISHIMIYE
MU MAHANGA

“U Burundi nasanze ari igihugu gisa nka Kanani. Mbwira impamvu tudakize?” – Evariste NDAYISHIMIYE

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: March 27, 2025 3:27 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
Évariste Ndayishimiye - Perezida w'u Burundi
SHARE

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye Ahamya ko igihugu ayoboye gifite butunzi kidashobora kumara nubwo gikennye uko bigaragara.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’amashyirahamwe y’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yavuze ko u Burundi bumeze nka Kanani yo muri Bibiliya Imana yasezeranyije Abanya-Israel.
Yagize ati “Amabuye y’agaciro kirazira ko yaba umuvumo mu gihugu, ni umugisha. Igihe Imana yabwiraga Abanya-Israel igihugu ishaka kubajyanamo, mu gihugu cy’amata n’ubuki, igihugu kirimo amabuye y’ubwoko bwiza cyane…u Burundi nasanze ari igihugu gisa na Kanani. Mbwira impamvu tudakize.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagereranyije igihugu cy’u Burundi na Israel avuga ko uko Israel ingana n’uko ikize bityo bivuze ko u Burundi bwaba bukennye
Yakomeje avuga ko mu Burundi hari urutare rw’agaciro rushashe munsi y’ibice bitandukanye by’igihugu, avuga ko uko rungana abarundi badashobora kurubyaza umusaruro ngo rushire Burundi.
Ati “Ibuye rimwe gusa, rinini kandi riva mu Rutegama, rigaca i Kiganda, rikagenda i Mwaro hariya mu Kibumbu-Kayokwe, rigakata rigaca i Nyabihanga, rikagaruka mu Giheta, iryo ryonyine mwumva rizashira ryari?”
Ndayishimiye kandi yavuze ko Abarundi bari barasinziriye, bagira umwiryane ushingiye ku moko bitewe n’ubukene, asobanura ko batinze kubona uwo mutungo wihishe mu butaka bakabaye barakize.
Yagize ati “Iyo dukanura kare! Uyu mwiryane muvuga ngo Abahutu n’Abatutsi ntuba ubaho kuko abasangiye ubusa bitana ibisambo.”
Yatangaje ko kandi mu gihe Abarundi bashis, bashobora kujya binjiza asaga miliyari 2 z’Amadolari ku mwaka, kandi ko batarya ayo mafaranga ngo bayamare.
Yagize Ati “Dutangiye kuba abantu, u Burundi dushobora kugira umutungo natwe tudashoboye. Tuvugishe ukuri, nko ku mwaka u Burundi bwinjije miliyari 2 z’Amadolari ku mwaka twayamara?”
Prezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko nta mafarnga na macye u Burundi bwinjiriza avuye mu mabuye y’agaciro bufite, mu gihe bufite amashyirahamwe arenga 200 acukura amabuye y’agaciro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article M23 iri kugabwaho ibitero simusiga n’ibihugu bitatu birimo n’Ububiligi
Next Article RUTSIRO : ABAZAMU BACUCUYE IKIGO CY’AMASHURI BARI BASHINZWE GUCUNGIRA UMUTEKANO
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

U Bushinwa bwohereje abandi bantu batatu mu isanzure binyuze mu mushinga wa Shenzhou-20

Ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure (CNSA) cyohereje abandi bantu batatu mu…

2 Min Read
MU MAHANGAPOLITIKE

Israel yahitanye umuvugizi wa Hamas muri gaza

Ibisasu by'ingabo za Israel bikomeje guterwa mu gace ka gaza, kuri ubu umuvugizi wa Hamas, Abdel-Latif al-Qanoua yamaze gusiga ubuzima…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Ba Guverineri b’intara 26 basabwe gukumira ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabila

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani, yasohoye itangazo risaba ba Guverineri bose b’intara 26…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umunyarwandakazi wabaga muri Uganda yatewe icyuma mu mutwe n’umugabo we ahita apfa

Mukandayisenga Donatille wari utuye mu Karere ka Kabale muri Uganda, yishwe ku wa 10 Gicurasi 2025 akubiswe icyuma mu mutwe.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?