Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko yakumiriye igitero gikomeye cy’ibisasu bya za ’drones’ zirenga 100, cyari giturutse muri Ukraine mu ijoro ryakeye.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, rivuga ko ’drones 104’ zari zagerageje kwinjira mu kirere cy’icyo gihugu, ariko zose zakumiriwe.
Agace ka Belgorod kari mu twibasiwe cyane, aho drones 74 zahanuwe. No mu gace ka Bryansk hahanurwa drones 24, ndetse no mu turere twa Kursk, Lipetsk, Voronezh na Tula.
Nta drone n’imwe yagaragaye mu kirere cy’Umujyi wa Moscow, nubwo ari wo wagiye uba intego nyamukuru y’ibitero byose bya Ukraine kuva mu minsi ishize.
Ibi bitero Ukraine igaba mu Burusiya bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi kuko kuva ku wa Kabiri kugeza ku wa Kane w’iki cyumweru, Minisiteri y’Ingabo yavuze ko drones zigera 776 zagerageje kwinjira mu kirere cy’icyo gihugu.
Ku wa 22 Gicurasi 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ibi bitero byahitanye umuntu umwe, bikomeretsa abandi 20 barimo abana bane.
U Burusiya bwavuze ko buzihorera, ariko bugaragaza ko buzibanda gusa ku birindiro by’igisirikare n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare, bitandukanye n’uko Ukraine igaba ibitero ku baturage.