Ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure (CNSA) cyohereje abandi bantu batatu mu isanzure, mu rwego rwo gukomeza gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ikirere.
Aba boherejwe bifashishije icyogajuru Shenzhou-20, cyazamuwe n’icyogajuru-cyangombwa (roketi) Long March-2F kiviriye ku kigo cya Jiuquan Satellite Launch Center, giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bushinwa.
Aboherejwe muri uru rugendo ni Chen Zhongrui, Chen Dong, na Wang Jie. Bagejejwe kuri sitasiyo y’u Bushinwa iri mu isanzure, Tiangong Space Station, nyuma y’urugendo rwamaze amasaha atandatu n’igice. Ubu aba bagabo batatu bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze hafi amezi atandatu kuri iyi sitasiyo.
Chen Dong, umwe muri aba boherejwe, si ubwa mbere agiye mu isanzure ni inshuro ya gatatu, akaba azafatanya na bagenzi be mu bikorwa bitandukanye birimo: Ubushakashatsi bwa siyansi bushingiye ku buvuzi bwo mu isanzure, kugenzura no kuvugurura ikoranabuhanga rigezweho riri kuri sitasiyo, gutunganya ibikoresho byakoreshejwe ndetse no gutangiza ibindi bishya.
Biteganyijwe ko aba bagenzi bazamara igihe kingana n’amezi atandatu kuri Tiangong, nk’uko byagenze kuri bagenzi babo basimbuye.
Abari basanzwe kuri iyi sitasiyo bagezeyo mu kwezi kwa Ukwakira 2024, bakaba baramaze iminsi 180 mu isanzure. Biteganyijwe ko bazatahuka tariki ya 29 Mata 2025.
U Bushinwa bumaze gutera intambwe idasanzwe mu rwego rw’iterambere ry’isanzure. Ku nshuro ya mbere bwohereje umuntu mu isanzure mu 2003, aho icyogajuru Shenzhou-5 cyari gitwaye Yang Liwei. Icyo gihe, u Bushinwa bwabaye igihugu cya gatatu ku isi gishoboye kohereza umuntu mu isanzure cyonyine, nyuma y’u Burusiya n’Amerika.
Mu rwego rwo gukomeza kwagura ubushakashatsi bwabwo, u Bushinwa kandi bwohereje icyogajuru Zhurong kuri Mars mu 2021, mu rwego rwo gusuzuma ubushobozi bwo gutura kuri uwo mubumbe.
Icyo gihugu gifite indi migambi ikomeye irimo kohereza umuntu wa mbere ku kwezi no kwagura sitasiyo yacyo y’ikirere Tiangong mbere y’uko umwaka wa 2030 ugera. Ibi bikorwa bigaragaza ubushake bw’u Bushinwa bwo kwihagararaho nk’imwe mu nkingi za mwamba mu by’ubushakashatsi n’iterambere ry’isanzure ku isi.