Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye gushyiraho uburyo buhuje bwo kurinda umupaka w’ibihugu byombi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano umaze igihe utifashe neza mu karere
Ibi yabitangaje nyuma y’ibiganiro byabereye i Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byakurikiwe no gushyira umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, ku itariki ya 25 Mata 2025. Aya mahame afatwaho nk’urufunguzo rwo gutegura amasezerano nyirizina y’amahoro ateganyijwe gusinywa muri Kamena 2025.
Mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo TV, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ingingo ya mbere y’ingenzi muri ayo mahame ari iy’umutekano, cyane cyane mu gukumira ibikorwa by’umutwe wa FDLR, ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko tugomba kugirana ubufatanye mu kurinda umupaka, kugira ngo ikibazo cy’umutekano kibonerwe umuti urambye.”
Yibukije ko u Rwanda na RDC byigeze gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, nk’uko byagenze mu 2009 mu gikorwa cya Umoja Wetu, kikaba cyaratanze umusaruro ufatika.
Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko iyo ibihugu byombi bifatanyije, birushaho kubona intsinzi mu kurwanya FDLR. Yavuze ko ubu bufatanye bushya bushobora gufungura inzira y’ubundi bufatanye burambye, harimo no gukorana n’indi miryango mpuzamahanga nk’iy’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC.
Mu rwego rwo gutegura amasezerano ya nyuma y’amahoro, Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner, bazasubira i Washington mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi 2025.
Amasezerano y’amahoro nyirizina ateganyijwe gusinyirwa muri Kamena 2025 muri Amerika, mu muhango utegerejwe kuyoborwa na Donald Trump, aho bikaba biteganyijwe ko azanashyirwaho umukono mu biro bye.