igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 11, 2025 11:53 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye gushyiraho uburyo buhuje bwo kurinda umupaka w’ibihugu byombi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano umaze igihe utifashe neza mu karere

Ibi yabitangaje nyuma y’ibiganiro byabereye i Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byakurikiwe no gushyira umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, ku itariki ya 25 Mata 2025. Aya mahame afatwaho nk’urufunguzo rwo gutegura amasezerano nyirizina y’amahoro ateganyijwe gusinywa muri Kamena 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo TV, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ingingo ya mbere y’ingenzi muri ayo mahame ari iy’umutekano, cyane cyane mu gukumira ibikorwa by’umutwe wa FDLR, ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko tugomba kugirana ubufatanye mu kurinda umupaka, kugira ngo ikibazo cy’umutekano kibonerwe umuti urambye.”

Yibukije ko u Rwanda na RDC byigeze gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, nk’uko byagenze mu 2009 mu gikorwa cya Umoja Wetu, kikaba cyaratanze umusaruro ufatika.

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko iyo ibihugu byombi bifatanyije, birushaho kubona intsinzi mu kurwanya FDLR. Yavuze ko ubu bufatanye bushya bushobora gufungura inzira y’ubundi bufatanye burambye, harimo no gukorana n’indi miryango mpuzamahanga nk’iy’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC.

Mu rwego rwo gutegura amasezerano ya nyuma y’amahoro, Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner, bazasubira i Washington mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi 2025.

Amasezerano y’amahoro nyirizina ateganyijwe gusinyirwa muri Kamena 2025 muri Amerika, mu muhango utegerejwe kuyoborwa na Donald Trump, aho bikaba biteganyijwe ko azanashyirwaho umukono mu biro bye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
Next Article Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Muyaya abona kujya I Goma kwa Kabila ari ubugambanyi

Taliki 18 Mata 2025, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yageze i Goma…

1 Min Read
AMAKURU

Ahmed al-Sharaa agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi aho agiye guhura na Perezida Emmanuel Macron

Umuyobozi mushya w’inzibacyuho wa Syria, Ahmed al-Sharaa, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi, aho azahura na Perezida…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Burundi zishiriye mu Mirwano Ikomeye ibereye Rugezi, muri Kivu y’Amajyepfo

Mu mirwano ikaze yabereye mu gace ka Rugezi kari muri secteur ya Lulenge, mu karere ka Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo.…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Umunyamakurukazi w’Umurundi yafunzwe azira kuba afite aho ahuriye na RED-TABARA

Uyu Murundikazi witwa Gérardine Ingabire, asanzwe ari impunzi muri RDC akaba n’umunyakauru kuri radio y’abaturage yitwa Amani FM. Yafunzwe kuri…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?