Ku wa 17 Gicurasi 2025, Abanyarwanda 360 biganjemo abagore n’abana bakiri bato, bakiriwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari bamaze igihe bari mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Abo baturage bari barafashwe bugwate, bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa n’ubucakara
Bageze ku mupaka mu gitondo, aho bahise bapimwa kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze mbere yo kujyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote, iherereye mu karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mutoni Claudine, w’imyaka 20 wavukiye muri RDC, yavuze ko yahuye n’ihohoterwa rikabije aho yabaga, yagize ati: “FDLR yadukoshaga imirimo ivunanye, abagore bagafatwa ku ngufu, abagabo bagakubitws bazira ubusa ariko uko turi kwakirwa mu Rwanda, ndabona ari ibintu byiza cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko aba Banyarwanda bagaragaje ibyishimo byinshi ubwo basobanurirwaga iterambere igihugu cyagezeho, yagize ati “Batashye bishimye, bagaragaza amarangamutima, babona ibintu batari bazi kuko bari barigishijwe ibinyoma.”
Yongeyeho ko bamwe mu bana bakiriwe bashobora kuba bafite ikibazo cy’imirire mibi, bityo ko bagomba guhita basuzumwa kugira ngo bitabweho hakiri kare.
Meya Mulindwa yasabye Abanyarwanda kubakira neza no kubafata nk’abandi baturage, abasaba kugira ubumwe no gufatanya mu bikorwa by’iterambere birimo inteko z’abaturage, umuganda, umugoroba w’imiryango, ndetse n’amatsinda yo kwizigamira. Yagize ati: “Ntabwo baje guhungabanya umutekano, ahubwo baje kudufasha kubaka igihugu.”
Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko umutwe wa M23/ACF ubohoye Abanyarwanda 2500 bari barashimuswe na FDLR. Abataratahuka baracyari mu kigo cy’agateganyo i Goma, aho UNHCR ibitaho mbere yo gutaha mu bindi byiciro.
FDLR ni umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo Interahamwe n’ingabo za Ex-FAR, ukaba ukomeje guteza umutekano muke muri RDC, cyane cyane ku baturage bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubuza Abanyarwanda baba muri RDC gutaha mu gihugu cyabo.