igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uburundi bwasabwe ggufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > POLITIKE > Uburundi bwasabwe ggufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda
POLITIKE

Uburundi bwasabwe ggufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 2, 2025 10:31 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Hifashishijwe Ihuriro ACOREB rihuza Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, basabye igihugu cy’uburundi ko bakwiye gufungura imipaka ibahuza n’igihugu cy’u Rwanda bityo ubuhahirane bukongera gufungurwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Mu nama isanzwe ibahuza, yateraniye i Kibungo ku Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025 kugera ku wa Kabiri tariki 1 Mata 2025, baarutse kuri iyi ngingo.

Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kubaho.

Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka.”

Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Visi Perezida wa ACOREB, yasabye abakiristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere n’urugero abafata ibyemezo.

Ati: “Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana.

Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora.”

Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega, akaba na Perezida wa ACOREB yagaragaje ko bahisemo kuba uruero rwiza bagahuza ubumwe hagati y’u Rwandan’u Burundi aho yagize ati “Icyo twahoze dushyigikiye ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavandimwe, turi abaturanyi, turi abazimyamuriro kuva na kera.

Ku ruhande rwa Kiliziya murabizi ko no mu ntangiriro u Burundi n’u Rwanda byari bigize Diyosezi imwe yitwa Kivu. Tuyobowe n’Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi.

Aho tuboneye ubwigenge, hakaba Inama z’Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi kugeza mu mwaka wa 1980.

Nyuma Inama z’Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati ’Ko twari dusanganywe ubumwe n’ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikama iterana kabiri mu mwaka.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu myaka iheruka byagiye bibagora guhura bitewe no gufungwa kw’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, batigeze bacika intege kuko bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ukwemera kandi bagaragaze ko hagati y’abakristu nta bibazo bafitanye kandi ko Kiliziya ishyize imbere umubano mwiza no gusangira ibikorwa.

Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981. Iri huriro riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Intambara y'ibiturika hagati y'ingabo z'u Buhinde niza Pakistan mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir Umuriro w’ibiturika hagati y’ingabo z’u Buhinde niza Pakistan mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir
Next Article Mwarimu yavuzeko ngo yafatiweho umuhoro ngo yemere ko yasambanyije umunyeshuri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Intandaro y’impanuka ikomeye y’indege yo mubwoko bwa kajugujugu yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF

Iperereza ryakozwe na Minisiteri y’Ingabo za Kenya rimaze hafi umwaka wose ku mpanuka ya kajugujugu yahitanye Gen Francis Ogolla wahoze…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Umuvugizi wa M23 yaciye amarenga ku kuba bagiye gufatanya na Kabila wabarwanyije imyaka myinshi

Umutwe wa M23 watangaje ko ubizi ko Joseph Kabil bazi ko yageze i Goma kandi ko ntakibazo babibonamo cyane ko…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Bidasubirwaho hemejwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yahahe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, inshingano zo kuba umuhuza w’u…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?