igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bishya kuri Ukraine
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bishya kuri Ukraine
AMAKURUMU MAHANGA

Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bishya kuri Ukraine

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 4:41 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu ijoro rishyishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, u Burusiya bwongeye gutera ibisasu byinshi muri Ukraine, byibasiye Intara zitandukanye mu gihugu hose bisiga bihitanye ubuzima bw’abantu 12 barimo n’abana.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ubuyobozi bwa Ukraine bwo duce twagabwemo ibitero bwavuze ko mu bantu 12 bahitanywe harimo abana batatu ndetse abandi benshi bakaba bakomeretse.

Ubuyobozi bwatangaje ko muri Kyiv abantu 4 bishwe, 16 barakomereka, mu Ntara ya Khmelnytskyi 4 barapfa 5 barakomereka, inzu 6 zirasenyuka burundu ndetse izindi 20 zangirika.

Ni mu gihe abandi bapfuye ari abo muri Mykolaiv, Kharkiv, Zhytomyr n’ahandi.

Ibyo bitero bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv hagabwe ibindi bitero bikomeye byavuzwe ko ari byo bikaze kuva intambara yatangira.

Ibyo bitero bikomeje kwiyongera mu gihe ibiganiro bigamije amahoro ku mpande zombi u Burusiya bwagaragaje ubushake buke ariko Perezida wa Amerika Donald Trump akaba yaravuze ko azabigiramo uruhare akibonanira na Putin.

Bibaye kandi hashize igihe gito habaye ibiganiro byahurije impande zombi i Jeddah, muri Arabiya Sawudite bisabwe na Perezida w’u Burusiya ariko akanga kubyitabira ku munota wa nyuma bigatuma na mugenzi we wa Ukraine wari wahageze ashaka abamuhagararira.

Perezida Zelensky yahise atangaza ko ibyo bigaragaza ubushake buke bw’u Burusiya mu gushakira amahoro impande zombi.

No muri Werurwe u Burusiya bwari bwemeye ibiganiro by’amahoro nyuma yo guhagarika ibitero bwagabaga ku bikorwa remezo n’ingufu z’amashanyarazi za Ukraine.

Mbere y’ibiganiro byo muri iyi Gicurasi u Burusiya bwongeye kugaba ibitero by’indege zirenga 100 zitagira abapilote muri Ukraine nyuma y’uko agahenge k’amasaha 72 kari karumvikanyweho kari karangiye.

Icyo gihe The Moscow Times yatangaje ko Kyiv yavuze ko indege z’u Burusiya 108 zitagira abapilote zaraye zibarasheho ndetse biba, mu gihe  Perezida Putin yirengagije agahenge k’iminsi 30 yari yasabwe n’u Burayi na Amerika.

Perezida Putin aherutse gutangaza kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, Moscow igenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine ariko harimo n’agace ka Crimea kafahwe 2014.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article NESA yatangaje uburyo bushya amanota y’abakoze ibizamini bya Leta azajya atangazwamo
Next Article Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025 ahagarariye u Bwami bw’Ubwongereza yivanye muri irushanwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abapolisi babiri bakubiswe n’inkuba ubwo bari bari gucunga umutekano wo mu muhanda

Abapolisi babiri bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Murerani, mu Karere ka Simanjiro, Intara ya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mu Burundi: Amatora ashobora gusubikwa

Impuzamashyaka ‘Burundi Bwa Bose’ imyiteguro y’amatora irarimbanyije ni amatora arimo ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko agomba kuba mu mezi 2 ari…

1 Min Read
AMAKURU

Papa Francis yasabye ko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza

Kimwe mu byifuzo bya nyuma Papa Francis yasize atanze ni uko imodoka ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi mu gace ka…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

AMAFOTO: Abaganga b’inzobere 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe

Abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’abana bo mu Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Abdullah (King Abdullah Specialist Children’s Hospital) biherereye i Riyadh…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?