Mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ibibuga by’indege bine byafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Ukraine igabye ibitero bya drone ku nshuro ya kabiri ikurikiranya mu masaha 48. Ubuyobozi bwatangaje ko izo drone zashegeshe umutekano w’ikirere cy’uyu mujyi.
Umuyobozi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yatangaje ko drones 19 za Ukraine zarashwe zitaragera mu mujyi, zaturutse mu byerekezo bitandukanye. Nubwo nta muntu wakomeretse, ibisigazwa by’izo ndege byaguye mu mihanda imwe y’ingenzi, bitera impagarara mu baturage.
Kugeza ubu Ukraine ntacyo iratangaza ku byo ishinjwa, ariko ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Kharkiv yavuze ko u Burusiya nabwo bwagabye ibitero bya drone muri uwo mujyi no mu murwa mukuru Kyiv, aho byahitanye umuntu umwe bikanangiza ibikorwa by’abasivile.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya nayo iherutse gutangaza ko yarashe drones 26 mu ijoro ryabanje, zoherejwe na Ukraine.
Ibi bitero bikomeje kuba hagati y’impande zombi mu gihe nta ntambwe igaragara iragerwaho mu biganiro by’amahoro. Ibibuga by’indege byari byafunzwe byarafunguwe nyuma y’amasaha make umutekano wongeye kugenzurwa.