Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batwite bakoresha urumogi baba bafite ibyago byinshi byo kubyara umwana utagejeje igihe, ufite ibiro bike, umwana akagira ibyago byo gupfa akiri munda cyangwa nyuma y’iminsi mike avutse.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oregon Health & Science University, bwasohotse mu kinyamakuru JAMA Pediatrics, ku wa 5 Gicurasi 2025.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore barenga miliyoni 21, bose bakoresheje urumogi batwite.
Bwagaragaje ko 52% bafite ibyago byo kubyara igihe kitageze, 75% bakabyara abana batagejeje ibilo 2,5, naho 29% bo bafite ibyago byo kubyara umwana upfuye cyangwa agapfa nyuma y’iminsi mike avutse.
Dr. Jamie Lo, wari uyoboye ubu bushakashatsi avuga ko mu bushakashatsi bwabanje bari babonye ko urumogi rugira ingaruka ku mikurire y’ibihaha by’umwana, gusa ubu babonye ko rugabanya uko umwana ahumeka mu nda ndetse rugatuma n’amaraso ajyana umwuka mwiza wa oxygen mu nda atagera ku mwana uko bikwiye.
Yagize ati “ Twabonye ko rutera kugabanyuka kw’amaraso ndetse n’umwuka wa Oxygen bijya muri nyababyeyi, ibisobanura igitera ibi bibazo byose twabonye.”
Lo avuga ko kuba abantu batekereza ko urumogi ari igihingwa, bityo rutatera ibibazo atari byo, kuko hari ibindi bihingwa bihari kandi byagaragaye ko biteza ibibazo.
Ati “Mpora nibutsa abarwayi banjye ko heroin na opium ari ibihingwa. Inzoga n’itabi na byo biva mu bihingwa kandi bigira ingaruka.”
Nubwo urumogi rutarakorerwa ubushakashatsi bwimbitse nk’inzoga n’itabi, impuguke zisaba ababyeyi kwirinda kurukoresha mu gihe batwite.
Mu Rwanda, gukoresha iki kiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amategeko, kuko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.