Leta y’u Bushinwa yatangaje ko idateze gukuraho umusoro wa 34% yashyize ku bicuruzwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo Perezida Donald Trump yagerageje kuyitera ubwoba.
Uyu musoro washyizweho mu cyumweru gishize nk’igikorwa cyo kwihimura ku cyemezo cya Perezida Trump, wari na we washyiriyeho u Bushinwa umusoro wa 34% ku bicuruzwa byabwo.
Mu butumwa Perezida Trump yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, yihanangirije u Bushinwa ko nibudakuraho uwo musoro, Leta Zunze Ubumwe za Amerika izabushyiriraho undi musoro munini wa 50% kuva tariki ya 9 Mata 2025.
Yagize ati: “Niba u Bushinwa budakuyeho 34% y’umusoro wongeweho nk’igisubizo ku bikorwa bubi byabwo mu bukungu bimaze igihe kirekire, ku wa 8 Mata 2025, Amerika izabushyiriraho undi musoro wa 50% uzatangira gukurikizwa ku wa 9.”
Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yahise isubiza ko iki gihugu kigiye gufata ingamba zikomeye zo kurengera inyungu n’uburenganzira bwacyo mu rwego rw’ubucuruzi.
Mu itangazo yasohoye yagize iti: “Guhagarika no gukangisha u Bushinwa binyuze mu kuzamura imisoro ni icyemezo kibi cya Amerika, kigaragaza iterabwoba rishingiye ku nyungu zayo bwite. U Bushinwa ntibuzemera ubwo buryo, kandi buzarwana kugeza ku ndunduro niba Amerika ikomeje inzira yayo y’ubuyobe.”
Urwego rwa Amerika rushinzwe ubucuruzi rugaragaza ko mu mwaka wa 2024, u Bushinwa bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 438,9 by’Amadolari ya Amerika, bingana n’izamuka rya 2,8% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ibi byose byerekana ko umubano w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi urushaho kujya mu nzira itari nziza, bikaba bishobora kugira ingaruka ku bukungu mpuzamahanga.