Rebecca ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu giheburayi ku izina ribbqāh risobanura guhambira, gufatanya cyangwa guhuza, hari aho usanga risobanura umutego cyangwa se rigasobanura gushimuta. Riboneka muri Bibiliya, aho Rebecca yari umugore wa Isaka, akaba mama wa Yakobo na Esawu.
Izina Rebecca ryatangiye kwamamara cyane mu Bwongereza nyuma y’ikinyejana cya 16.
Bimwe mu biranga ba Rebecca
Ni umuntu utihangana, ugira amahane kandi ugaragaza amarangamutima ye cyane yaba mabi cyangwa meza.
Azi kwiha gahunda, yifitemo ubuyobozi muri we kandi usanga no mu ishuri ari umuhanga.
Ni umuntu usabana uzi kubana n’abandi ariko ugira igitugu kuko icyifuzo cye kiba ari itegeko.
Ni umuntu witanga mu bintu runaka kandi akanakora arushanwa n’abandi.
Ni umuntu utaripfana, iyo hari icyo agutekerezaho aracyikubwira bikaba uko byakabaye cyangwa rukazaca Imana.
Ni umuntu uhaha n’ibyo atari acyeneye ariko ntibimubuza kumenya kwizigama.
Ni umuntu wigenga ku buryo icyo yashatse gukora uko byagenda kose agikora.
Azi kunga abantu no kubagira inama, rimwe usanga yasabanye ariko ubundi ukabona asa n’umuntu utuje udapfa kuvuga.
Iyo akiri umwana usanga aba asa n’ujunjamye adakunda kuvuga ariko yakura bigahinduka.
Rebecca akunze kwiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu n’ubuzima rusange kuko akunda gutega amatwi ndetse no gufasha igihe bibaye ngombwa.
Mu rukundo ikintu cyose acyitaho, niyo waba wumva ko cyoroheje cyangwa ntacyo gitwaye.
Ibyo Rebecca akunda byumwihariko
Rebecca akunda ibijyanye n’imibanire y’abantu, ubuzima bwo mu mutwe, uburezi n’ibindi bituma ahora yita ku bantu. Azi kumva abamukeneye, akagira umutima wita ku bandi kandi agashyira imbere umutekano. Akunda gutega amatwi abari mu kaga, akagira umutima utekanye kandi utarangwamo ubwoba.
Iyo ari mu rukundo, yitanga byimazeyo kandi ahora yifuza kubaka urukundo rushingiye ku kuri, kumvana no guhuza. Ntakunda kuba wenyine cyane, ahubwo aba akeneye umwanya wo kuganira no kumva uwo bakundana.
Mu bijyanye n’imirimo, Rebecca akunda ubuvuzi, uburezi, gufasha abana bato, cyangwa ibindi bifite aho bihuriye no gufasha abandi, nk’ubujyanama cyangwa imirimo y’ubucuruzi bujyanye no gufasha abandi.
Imiterere ya ba Rebecca
Rebecca ni umuntu ukunda kwigenga, utanga amabwiriza kandi agaharanira iterambere. Afite impande ebyiri zitandukanye: rimwe agira ubushake bwo gutegeka no kugera kure, ku rundi ruhande akaba umuntu ushaka amahoro, ukunda gukorana n’abandi, kandi utitaye ku nyungu ze bwite gusa.
Ni umuntu utaryarya, udakunda abantu batekereza gusa ku nyungu zabo. Iyo abonye amahirwe, ayifashisha mu buryo bwiza, agaharanira iterambere rusange aho kuba umwirasi.
Rebecca ahora yifuza abantu bamuba hafi, afite amarangamutima akomeye kandi ahora yiteguye guhinduka no gukura mu bitekerezo. Ni umuntu wumva abandi, agira impuhwe, kandi akunda gufasha abatishoboye, cyane cyane abana bato.
Ndumiwe kabisa !umuntu wakoze ubu bushakashatsi wagira ngo aranzi pe !
Izina ryanjye rijyanye n’imyitwarire yanjye 99%