igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
AMAKURU

Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 18, 2025 10:12 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams, yatangaje ko byibuze abantu babiri bapfuye, abandi bagera kuri 22 bakomerekera mu mpanuka y’ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro cya Brooklyn.

Iyi mpanuka yakozwe n’ubu bwato buzwi nka ‘Cuauhtemoc’, mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2025, ubwo bwari mu rugendo rw’imyitozo no gusura ibihugu bitandukanye.

Iyi mpanuka yabaye ubwo bwageragezaga kunyura munsi y’ikiraro ariko burakigonga, bituma bimwe mu bice by’ubwato bigwa mu mugezi wa East River.

Polisi ya New York yatangaje ko ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Manhattan bugiye mu nyanja, ariko buhindukira bujya mu cyerekezo cy’ikiraro.

Amakuru y’ibanze avuga ko bushobora kuba bwagize ikibazo cya moteri.

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum yavuze ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abakozi babiri b’ubu bwato, yihanganisha imiryango yabo.

Umuyobozi wa New York, Eric Adams, yavuze ko iyi ari inkuru ibabaje cyane, kandi ko abayobozi barimo gufasha abakomeretse ngo bajyanywe kwa muganga.

Yagize ati “Twababajwe n’ibyabaye, twihanganishije imiryango yabuze ababo kandi turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tumenye icyabiteye”.

Ubuyobozi bw’igisirikare cyo mu mazi cya Mexique, bwatangaje ko ubu bwato bwari butwaye abantu 200, ndetse ko hari gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
Next Article Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umusifuzi Ngaboyisonga yashimiwe uko yayoboye umukino wahagaritswe hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports
May 18, 2025
Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abapolisi bane bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu bagejejwe imbere y’urukiko

Abapolisi bane bo muri Kenya bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu mu myaka umunani ishize, bagejejwe imbere y’urukiko, abandi umunani bari…

2 Min Read
AMAKURU

Kenya:Umuganga yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kugura telefoni yaguze yarakoreshejwe

Muri Kenya, umuganga witwa Clement Munyau usanzwe abaga indwara zifata ubwonko mu bitaro bya Leta bya KNH, yasobanuye uko telefoni…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Muyaya abona kujya I Goma kwa Kabila ari ubugambanyi

Taliki 18 Mata 2025, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yageze i Goma…

1 Min Read
AMAKURU

Corneille Nangaa yavuze ko Abanye-Congo bose bategereje AFC/M23 kugira ngo ibabohore

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose ari abanyamuryango…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?