igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uganda: Amatora ya NRM yinjiriwe n’Abanya-Kenya biba ngombwa ko asubikwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uganda: Amatora ya NRM yinjiriwe n’Abanya-Kenya biba ngombwa ko asubikwa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda: Amatora ya NRM yinjiriwe n’Abanya-Kenya biba ngombwa ko asubikwa

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 7, 2025 5:59 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Amatora yari ari gukorwa mu bice bimwe na bimwe bya Uganda yahagaritswe ny’uma y’uko bamwe mu banya-Kenya bambutse imipaka bakajya kuyivangamo, maze hakavuka imvururu.

Abagize Ishyaka rya National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Uganda, babyukiye mu bikorwa byo gutora abayobozi baryo ku rwego rw’imidugudu, Ku wa 6 Gicurasi 2025. Ni amatora yo kwitegura neza amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026.

Mu gihe yari arimbanyije, amagana y’Abanya-Kenya bafite inkomoko muri Uganda bambutse umupaka na baraza bayivangamo.

Ibi byabereye mu midugudu itandukanye yo mu bice bya Buteba bihana imbibi na Kenya, mu midugudu nka Alupe, Amagoro, Abochet na Okame.

Bari biganjemo abo mu bwoko bw’Aba-Samia na Iteso bagiye bafite imiryango ifite aho ihuriye n’ibyo bihugu byombi, kugeza ubwo kubatandukanya byabaye ingorabahizi.

Masiga Eric Perezida w’ishyaka NRM mu Karere ka Busia, yahamije ko ayo matora yahagaritswe ku mpamvu z’uko amatora yinjiriwe n’abatakagombye kuyagiramo uruhare, ndetse yimuriwe undi munsi bataratangaza.
Ati “Turi gukurikirana cyane. Ubwo Abanya-Kenya bambukaga bagashaka gutora, havutse imvururu, bituma dusubika amatora.”

Si aha gusa kuko n’ibindi bice nka Marachi D, Sofia A, Sofia B na ho amatora yatinze kuko bamwe mu bakandida bazanaga Abanya-Kenya ngo babatore.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Next Article Dore Abaperezida 5 batsinzwe amatora bashaka kwiyongeza indi manda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025
Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu…

4 Min Read
AMAKURU

Rusizi: Abiyise abakozi ba RRA nyuma y’uko bavuye Iwawa, batawe muri yombi

Abatawe muri yomb ni  abasore batatu bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi. Bakekwaho kwiyita abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA),…

2 Min Read
AMAKURU

Umusaza w’imyaka 61 yasubiye mu gisirikare cya AFC/M23 kugira ngo arwanye akarengane Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagirirwa

Umusaza w’imyaka 61 wahoze ari umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Sebinama Muhasha Enock, yatangaje ko yagiye mu…

2 Min Read
AMAKURU

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?