Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Mukono yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwako ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umwana w’umukobwa w’imyaka 6 barimo na Nyirakuru.
Uwishwe ni uwitwa Naddumba Mariam wabaga Kisoga mu karere ka Mukono ho mu Gihugu cya Uganda.
Kuwa 14 Gicurasi nibwo byatangajwe ko nyakwigendera yaburiwe irengero bivuzwe na nyirakuru witwa Nyaburu Jane.
Nyuma yaje gusangwa mu murima w’ibigori yapfuye, mu gitondo cya taliki 15 Gicurasi yakomerekejwe mu myanya myibarukiro.
Kuwa 18 Gicurasi umuvugiizi wa Polisi muri Kampala Luke Owoyesigyire yemeje ko abantu 4 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana w’umukobwa barimo na nyirakuru wa nyakwigendera batawe muri yombi.
Yagize ati “dushingiye ku makuru atangwa n’abaturage bari aho icyaha cyabereye ndetse n’ibibazo babajijwe mu iperereza, 4 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.”
Abatawe muri yombi Barimo: Senoga Moses, Ntege Jackson, Zalwango Florence, Hamwe na nyirakuru wa nyakwigendera Nyaburu Jane.
Aba bose ni abaturage b’igiturage cya Kisoga, bakaba batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.