igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi
Uncategorized

Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 7, 2025 10:27 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye mu karere ka Bugesera.

Muhongerwa, w’imyaka 47 y’amavuko akaba yari umubyeyi w’abana bane, yiciwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yari mu nzira ataha. Umurambo we waje kuboneka ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata, aho wasanzwe mu gihuru n’umuturanyi warimo ashaka ubwatsi mu mudugudu wa Kabaha, akagari ka Kanzenze, mu murenge wa Ntarama.

Polisi y’igihugu, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (Twitter), yemeje ko yamaze gufata umwe mu bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwa Polisi hagarutsweho ko Muhongerwa yishwe ashinyaguriwe, icyaha gikomeye cyane mu gihe igihugu cyiteguraga kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye itangazamakuru ko ukekwaho icyaha yaba anacyekwaho kugira aho ahurira n’ubujura bw’amafaranga Muhongerwa yari yaragujije muri banki, akaba yarayibwe.

Yagize ati: “Aya ni amakuru y’ibanze, iperereza riracyakomeje.”

Urupfu rwa Muhongerwa rwashenguye imitima ya benshi, by’umwihariko kubera uburyo yishwemo n’igihe byabereye, mu gihe u Rwanda rwari mu myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubutumwa bwa RIB muri iki gihe cyo #kwibuka31
Next Article Kinshasa: Imyuzure yahitanye abantu 33, abandi benshi barakomereka
1 Comment
  • Nkurunziza Sadick says:
    April 7, 2025 at 11:00 am

    Buriwese wagira aho ahurira nubwicanyi bw’uyumubyeyi, leta izadufashe ashyirwe muruhampe ahanwe habona kdi bibere urugero abandi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Zimbabwe abaturage bari mu myigaragambyo igamije kweguza umukuru w’Igihugu

Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson…

1 Min Read
Uncategorized

Munyakazi Sadate: “Nigeze gukena kugera n’aho ngurisha intebe zo mu nzu” yatanze amasomo kubashaka gutera imbere

Umunyemari w’Umunyarwanda, Munyakazi Sadate, uzwi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi no gushora imari, yatangaje ko nubwo ubu abarirwa mu baherwe bo…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUncategorized

Nonaha: Muri Kivu y’Amajyepfo habereye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo FARDC

Ksuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23/ AFC n’ihuriro ry’ingabo za…

3 Min Read
Uncategorized

Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye amazemo iminsi ibiri yose

Umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu (Lodge) yo mu Karere ka Rubavu yapfuye, Ubuyobozi bw’Akarere…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?