igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umubare w’ingo zitunze imodoka mu Rwanda umaze kugera ku ngo ibihumbi 60 muzirenga miliyoni 2
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umubare w’ingo zitunze imodoka mu Rwanda umaze kugera ku ngo ibihumbi 60 muzirenga miliyoni 2
AMAKURU

Umubare w’ingo zitunze imodoka mu Rwanda umaze kugera ku ngo ibihumbi 60 muzirenga miliyoni 2

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 12:35 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (EICV) buvuga ko ingo ibihumbi 60 mu zisaga miliyoni 2,9 zibarurwa mu Rwanda ni zo zitunze imodoka, zikaba zingana na 1.7%.

Ibyo ni ibyasohotse mu Ibarura Rusange ku Mibereho y’Ingo rya 2023/24 ryatangajwe ku nshuro ya 7 (EICV7) muri Gicurasi 2025, rikaba rinashimangira itandukaniro riri mu buryo Abanyarwanda batunze ibinyabiziga bitandukanye.  

Mu ngo miliyoni 2,9 zo mu Rwanda, habarurwamo ingo zisaga ibihumbi 935 zibarizwa mu mijyi ari na zo ziganjemo abatunze imodoka, mu gihe izindi zisaga 2.013,8 zibarizwa mu cyaro ari na zo zigaragaramo umubare muto w’abatunze imodoka.

Iyo Raporo yatangajwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali n’indi iyunganira hakunze kugaragara imodoka nyinshi ndetse zikunze kubura n’aho ziparika; aho usanga abantu hari abatebya bavuga bati ‘wagira ngo buri Munyarwanda atunze imodoka ye bwite.’

Iryo barura rikomeza rigaragaza ko Abanyarwanda benshi bitungiye amagare aho   biganje ku kigero cya 14.9%, naho abatunze moto bakaba bari kuri 1.6%.

Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira abantu batunze amagare menshi, aho imibare yerekana ko mu miryango 100 nibura 30 iba itunze igare.

Mu miryango ingana na 1.6% mu gihugu batunze moto nibura mu miryango 100 bivuze ko 1 muri yo ari wo uba utunze moto.

Amagare yiganje cyane mu bice by’ibyaro, abaturage bayakoresha mu ngendo za buri munsi ndetse akaba ari na yo abafasha mu mirimo yabo y’ubuhinzi, ubwikorezi n’ibindi.

Ni mu gihe moto n’imodoka byo byiganje mu bice by’imijyi aho bikoreshwa mu gutwara abagenzi cyangwa n’abantu bakazikoresha mu mirimo yabo bwite.

Iyo Raporo ikomeza igaragaza ko imiryango igerwaho n’imihanda ikoreshwa mu ngendo igeze ku kigero cya 99% mu Mijyi, mu gihe mu bice by’ibyaro 95% by’imiryango bagera ku  muhanda mu minota 20.

Ku rwego rw’Igihugu 67% by’imiryango, ituye muri metero 200 gusa uvuye ku muhanda mwiza.

Muri abo bose abanyuzwe n’iyo mihanda bangana 62%, na ho 20% ntibanyuzwe bavuga ko ikeneye gukorwa neza.

Mu bice by’Umujyi kubona imodoka rusange  biroroshye kurusha mu cyaro aho biri kuri  54% , ugereranyije  na 17%  byo mu cyaro aho bibafata iminota hafi 20 kugira ngo bagere aho bategera imodoka rusange.

Koroherwa no gutunga igare mu cyaro biri kuri 16% kurusha mu mujyi aho biri kuri 12% mu gihe gutunga imodoka bwite mu mujyi bishoboka ku kigero cya 6%.

Mu bijyanye n’ibicanwa bikoreshwa iyo raporo igararagaza ko mu cyaro bakoresha inkwi mu guteka aho imiryango 92.5% ari bwo buryo itekesha, mu gihe mu mijyi 51% by’imiryango bakoresha amakara, naho imiryango ikoresha ibikoresho bigezweho nka gaze cyangwa amashanyarazi arii 5% gusa.

Ku ngingo y’imiturire, imiryango ituye mu midugudu yavuye kuri 59% igera kuri 68%, naho imiryango ifite amazu asakaje amabati iva kuri 67% igera kuri 76%, ndetse inkuta n’ibipangu by’amazu byubatswe na sima biva kuri 30% bigera kuri 42%.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubushakashatsi bugaragaza ko inzoga iri mubitera kanseri ya ‘pancreas’
Next Article Umugore akomeje kuvugisha abantu benshi nyuma yo kubyara abana 44 kandi akiri muto
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira abimukira bazava muri Amerika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira abimukira bo muri Leta Zunze…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ikintu gikomeye mu mateka yabo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yijeje abaturage be ko bagiye kwinjira mu bihe bishya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kugerageza guta muri yombi ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku murwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi byahindutse imirwano…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame niwe ntinya gusa hano ku isi

Umugaba mukuru w'igisirikare cya Uganda UPDF akaba n'umuhungu wa perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri X yagaragaje…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?