Umuhanzi uri mubagezweho mu Rwanda Niyo Bosco yaherekeje se umubyara washyinguwe uyu munsi
Mu muhango wuje agahinda n’amarangamutima menshi, umuryango, inshuti ndetse n’abavandimwe ba Niyo Bosco bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, umubyeyi w’uyu muhanzi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda.
Umuhango watangiriye aho umurambo wari waruhukiye mu bitaro, aho wakuwe mbere yo kujyanwa ku rugo kwa nyakwigendera kugira ngo abe ariho abavandimwe, inshuti n’abaturanyi bamusezeraho bwa nyuma. Nyuma yo gusezera, umurambo wajyanywe gushyingurwa mu irimbi rya Busanza, ahabaye umuhango w’ubushyinguzi.
Niyo Bosco, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yagaragaje intimba yatewe n’urupfu rwa nyina, agira ati:
“Ukomeze kuruhukira mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”
Nyakwigendera yaherukaga kugaragara mu ruhame mu mwaka wa 2022, ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards, aho Niyo Bosco yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male Artist)—igihembo cye cya mbere gikomeye.
Icyo gihe, uyu mubyeyi yari yagaragaje ibyishimo bikomeye ku ntambwe umuhungu we yari amaze gutera mu muziki, anashimira byimazeyo buri wese wagize uruhare mu rugendo rwa Niyo Bosco.
Urupfu rw’uyu mubyeyi rwashenguye imitima ya benshi, cyane cyane abafana b’umuhanzi ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye, batanze ubutumwa bw’ihumure kuri we no ku muryango muri rusange.