igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri
AMAKURU

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 10, 2025 7:05 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kweguza Guverineri wa Ituri.

Gen Muhoozi yibasiye cyane Guverineri wa Ituri, Lt Gen Johny Nkashama Loboya, amushinja kugerageza kwitambika ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO.Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yise Lt Gen Luboya umuntu utagira ubwenge, ateguza ko vuba ingabo za Uganda zizamuta muri yombi.Byatumye Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Lt Gen Jacques Ychaligonza Nduru, ateguza ko Gen Muhoozi nakomeza kwibasira Lt Gen Luboya, igihugu cyabo kizabyamagana.Kuri uyu wa 10 Mata 2025, Gen Muhoozi yasabye Leta ya RDC guhagarika ubwicanyi bukorerwa Abahima n’Abatutsi mu burasirazuba bw’iki gihugu, gukuraho Guverineri Luboya, ikanishyura Uganda ibyangiritse ubwo Abanye-Congo batwikaga Ambasade yayo mu gihe bari mu myigaragambyo muri Gashyantare.Yagize ati “Ndasaba RDC ibintu bitatu: (a) guhagarika kwica abantu banjye, Abahima-Tutsi, gukuraho Guverineri mubi cyane wa Ituri Luboya, (c) kutwishyura Ambasade yacu mwatwitse.”Lt Gen Luboya ayobora Ituri kuva muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yashyiraga iyi ntara na Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe bya gisirikare.

Lt Gen Johnny Luboya Nkashama wa Ituri

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda yavuze ku rwibutso amufiteho, ndetse amusezeranya gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo
Next Article Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu gihugu cy’u Burundi ziratabaza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Inkuru y’akababaro, Niyo Bosco yapfushije Se umubyara

Umuhanzi Niyo Bosco kuri ubu yabuze se umubyara witabye Imana kuri uyu wa 23 Mata 2025. Abinyujije ku mbiga  nkoranyambaga…

1 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Umugabo afungiwe gutema umuvandimwe we amuhindura intere

Mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, haravugwa urugomo rukabije rwakorewe umugabo witwa Gasigwa Jean Damascène, watemwe n’umuvandimwe we witwa…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline ukina filime z’ubusambanyi yiyamye ababimunengera

Isimbi Yvonne uzwi nka Noeline, umunyarwandakazi wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwiyama…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Dore uko amakipe azahura muri 1/2 cya UEFA Champions League

Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'Iburayi UEFA champions League 2024/2025 igeze muri kimwe cya kabiri k'irangiza aho…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?