Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni ashaka kumugabaho igitero ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo muri Kawempe y’Amajyaruguru yemeye icyaha.
Yoramu Baguma w’imyaka 28 y’amavuko yashinjwe ibyaha bitatu byo gutera, kutumvira amategeko , no gushaka gutera ubwoba, kubabaza, cyangwa kugirira nabi Perezida.Ibyo byaha ashinjwa byakorewe ku itariki ya 11 Werurwe 2025, ku kibuga cy’imikino cya Mbogo i Kawempe, muri Kampala, aho Perezida Museveni yamamarizaga umukandida w’ishyaka NRM, Faridah Nambi, mu Nteko ishinga amategeko muri Kawempe.
Icyo gihe nk’uko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Baguma yavuye mu baturage, asimbuka bariyeri z’umutekano, maze yiruka asatira Perezida Museveni mbere yo guhagarikwa n’abarinzi be ageze mu ntambwe nke cyane.
Abari bitabiriye ibyo bikorwa byo kwiyamamaza bafashe terefone bafata amashusho maze iyo videwo ihita ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma bigarukwaho cyane.Ku wa Kabiri, itariki ya 15 Mata 2025, Baguma yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kawempe, aho yashinjwe ibyaha byavuzwe haruguru birimo icyo gushaka kugirira nabi Museveni.
Uyu musore Daily Monitor ivuga ko ari n’umushomeri, kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo yasubiraga mu Rukiko rwa Kawempe, acyambaye umupira w’umukara yari yambaye afatwa, yazamuye akaboko asaba ijambo yemera ibyaha byose ashinjwa.
Baguma wavugaga Ikinyankore hari n’umusemuzi usemura, yagize ati:” Ndashaka gusaba imbabazi ku cyaha cyo gutera Perezida,”Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko kuva Baguma yemeye ibyaha igisigaye ari ukumukatira igihano akwiye.
Umucamanza ariko, we yimuriye iburanisha ku itariki ya 30 Gicurasi, kugirango Baguma azabanze abone umwunganira kuko ibyaha aregwa bishobora kumuhesha igihano cya kabiri kiruta ibindi cyo gufungwa burundu.