Michael Karl Geilenfeld w’imyaka 73 wo muri Colorado, yahanishijwe gufungwa imyaka 210 kubera ibyaha byo guhohotera abana mu kigo cy’imfubyi yashinze muri Haiti.
Geilenfeld yashinze ikigo St Joseph’s Home for Boys mu mwaka wa 1985, ayobora icyo kigo imyaka irenga 20. Iki kigo cyari gifite intego yo gufasha abana b’imfubyi, abakennye n’abari mu kaga muri Haiti nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu rubanza, abana batandatu babaye muri icyo kigo batangaje ibyababayeho, bavuga uburyo Geilenfeld yabahohoteye mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina ndetse abakorera n’irindi hohoterwa rikorerwa ku mubiri. Ubu aba bana bamaze gukura basangije urukiko ingaruka zikomeye byabateye.
Matthew Galeotti, Umuyobozi w’ishami ry’Ubucamanza muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko ihohoterwa ryakorewe abana bafite intege nke cyane ku isi ritakwihanganirwa. Nubwo hari abandi bantu benshi bavuze ko bahohotewe, urukiko rwamureze ibyaha byo guhohotera abana batandatu gusa.
Geilenfeld yatawe muri yombi mu kwezi kwa mbere 2024 i Littleton Colorado. Mu kwezi kwa kabiri 2025, urukiko rwa leta rumushinja icyaha cyo kujya mu mahanga agamije gukora ibyaha byo guhohotera abana n’ibindi byaha bitandatu byo guhohotera abana mu mahanga hagati y’imyaka ya 2005 na 2010.
Jose A Perez, Umuyobozi w’ishami ry’Ubugenzacyaha rya FBI, yavuze ko uyu mwanzuro ugaragaza ubutwari bw’abahohotewe n’umurava w’abashinzwe iperereza. Yongeyeho ko Geilenfeld yakoresheje umwanya yari afite wo kwizerwa mu kuvuga ko akora ibikorwa by’ubugiraneza nyamara avangamo n’ihohoterwa. Yashimiye abahohotewe bose bagaragaje ibyo bahuye nabyo.
Geilenfeld yayoboye ibigo by’imfubyi byinshi muri Haiti anafungura ikindi muri Repubulika ya Dominika nk’uko byatangajwe na Miami Herald.
Paul Kendrick, umwe mu bagaragaje ibyaha bya Geilenfeld, yabwiye televiziyo CBS ati: “Yari afite ubutegetsi buhambaye ahantu hahoze ikigo. Ibyo yakoze byari bibi cyane. Ese uku gufungwa kwe kuzakuraho ububabare bw’abahohotewe? Oya ariko bizabaha ishema n’agaciro.”