igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore washyinguwe yagarutse ari muzima, bitera urujijo mu baturage
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugore washyinguwe yagarutse ari muzima, bitera urujijo mu baturage
AMAKURUMU MAHANGA

Umugore washyinguwe yagarutse ari muzima, bitera urujijo mu baturage

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 15, 2025 8:51 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu gace ka Muzye, kari muri Komine Giharo, Intara ya Rutana mu Burasirazuba bw’u Burundi, abaturage baguye mu kantu nyuma yo kubona umugore bari barashyinguye agarutse mu rugo ari muzima, hashize umunsi umwe gusa bashyinguye umurambo bafataga nk’uwe.

Uyu mugore witwa Evelyne Butoyi, w’imyaka 26, yabonetse ku wa 14 Mata 2025 yaje yicaye kuri moto, ibintu byatumye benshi bacika ururondogoro.

Bagira bati: “Ese ni Evelyne wacu koko?”

Byatangiye ku wa 6 Mata 2025, ubwo umurambo w’umugabo we watoragurwaga, bigaragara ko yishwe akubiswe. Nyuma y’imihango yo kumushyingura, Evelyne nawe yahise aburirwa irengero.

Hashize iminsi itatu, umurambo w’umugore wagaragaye mu mugezi wa Muyovozi, warangiritse cyane, bimwe mu bice by’umubiri byari byatemwe. Abaturage ndetse n’umuryango wa Evelyne bemeje ko ari we, ndetse baramushyingura. Bamwe bavuze ko bamushyinguranye n’imyenda ye yambaraga, ndetse n’isura ye barayibonye, nubwo yari yangiritse, barayimenye.

Ku munsi wakurikiye ishyingurwa rye, Evelyne yagaragaye ku mugaragaro, yicaye kuri moto iturutse muri Tanzaniya, nta gikomere na kimwe afite ku mubiri. Ababyumvise baketse ko ari ibitangaza.

Abaturanyi be n’abo mu muryango baravuze bati: “Ibi ntibisanzwe. Twaramushyinguye, none twamubonye n’amaso yacu.”

Umumotari wamuzanye yabwiye inzego z’umutekano ko yamukuye muri Tanzaniya, aho bivugwa ko Evelyne yari kumwe n’umugabo we wundi amakuru yatunguye benshi ni uko umugabo we wa mbere bari bamaze iminsi bamushyinguye.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Shima FM, Evelyne yahakanye ko yapfuye cyangwa ko yigeze abura. Yavuze ko yari yagiye gusura inshuti ye muri Tanzaniya n’umugabo we, ariko ngo baza kuburana mu nzira, bituma afata icyemezo cyo kugaruka wenyine.

Yagize ati: “Nta bwo nigeze nambuka umugezi cyangwa ngo mbe narapfuye. Nari muri Tanzaniya n’umugabo wanjye ariko twaje gutandukana tutaragera aho twajyaga. Ni yo mpamvu nasubiye inyuma ngaruka iwacu.”

Nubwo Evelyne avuga ko atigeze apfa, bamwe mu baturanyi ndetse n’abo mu muryango we baracyemera ko umurambo bashyinguye wari uwe. Bavuga ko imyenda yashyinguranwe ari nayo yagarukanye, keretse agapira gato yahinduye.

Umwe yagize ati: “Ni jye wamwambitse. Ni we twashyinguye. None aragarutse, arasa neza neza nk’uwo twahambye.”

Ubuyobozi bw’aka gace bwemeje aya makuru, buvuga ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, barimo umumotariwavuze ko yamukuye muri Tanzaniya. Iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane ukuri ku murambo bashyinguye, niba koko utari uwa Evelyne, cyangwa niba hari ibindi byihishe inyuma y’iri garuka rye ryateye urujijo.

Iri sanganya ridasanzwe ryateje ubwoba, impaka, ndetse n’amatsiko mu baturage ba Muzye, bamwe baribaza niba ari amayeri.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo za SADC zashinje M23 gutegura ibitero bya nyirarureshwa
Next Article Igihugu cy’Ubushinwa cyakoze Izuba rizajya ricanira I gihugu cyabo gusa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025
Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’igitero yagabye kuri Gen MUHOOZI, CODECO igiye kumusaba imbabazi

Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Aba DJs (abavanga imiziki) bazajya bishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo – Dr. Utumatwishima 

Nk’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yabitangaje hagiye gushyirwaho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta burenganzira babiherewe, bazage bishuzwa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uganda hapfuye umuherwe ukomeye wari ingirakamaro, yapfuye urupfu rw’agashinyaguro

Igihombo gikomeye cyateye agahinda mu gihugu cya Uganda nyuma y’urupfu rw’umunyemari w’umusore Rajiv Ruparelia, wahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye mu karere…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Sudani yacanye umubano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

Ku wa 6 Gicurasi 2025, Sudani yahagaritse umubano w’ubutwererane na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, iyishinja guha ingabo za Rapid Support…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?