igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye
AMAKURU

Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 10, 2025 5:15 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umugore w’imyaka 51 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 61, babanaga byemewe n’amategeko, amukatishije nanjoro.

Byabereye Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke ku wa 9 Gicurasi 2025.

Umugabo yasabye umugore ko bajya gusarura ikawa umugore yanga ko bajyana avuga ko atagiye gukomeza kuvunikira bakeba be kuko yakekaga ko umugabo ahonga inshoreke amafaranga.

Umugabo abonye yanze, ahamagara undi mugore wo mu Kagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo uhana imbi na Kirimbi, aza kumufasha kuzisarura agomba kumuhemba, ariko mu nshoreke umugore akeka n’uwahawe akazi akabamo.

Saa tatu za mu gitondo umugore wa nyakwigendera yari ahishije ibiryo abishyira umugabo ariko ari mu buryo bwo kuneka ngo arebe niba koko bari gusarura kawa nk’umukozi n’umukoresha yahaye akazi cyangwa bitwaza kawa bakabona umwanya wo gusambana.

Yagezeyo asanga bari gusambana ashaka gukata uwo mugore aramucika akata umugabo we, amuca imitsi yo ku kizigira cy’akaboko, aguma iruhande agaragurika ataka yanga kumutabara no kumutabariza, bituma atakaza amaraso menshi.

Umugabo yaje kuzanzamuka, agera ahari abaturage bagerageza guhagarika amaraso banamushyira kuri moto bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Karengera ahageze ahita ashiramo umwuka.

Umugore we wakurikiraniraga hafi ibiba ku mugabo we yabonye moto imujyanye kwa muganga, na we ashaka uburyo agerayo, umugabo ashiramo umwuka na we ahageze avuga ko ari we umwishe n’impamvu amwishe muri icyo gitondo, ni bwo yahitaga atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yabwiye IGIHE dukesha iy’inkuru ko uyu mugore yahageze abaturage bagashaka kumugirira nabi kuko bari bamaze kumenya ibyo yakoze, ubuyobozi bumucungira umutekano kugeza RIB na Polisi bahageze bamuta muri yombi.

Umurambo wahise woherezwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma kugira ngo hakorwe raporo izifashishwa mu bugenzacyaha, naho umugore ajya gufungirwa kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.

Ati “Ntawungukira mu kwica uwo bashyingiranywe kuko nk’aba bari babyaranye abana 9 banuzukuruje. Umugabo arishwe, umugore agiye gufungwa, abana bateragirane nubwo dutekereza ko abato bazagenda basanga bakuru babo bashatse, ariko ntibyari bikwiye.’’

Gitifu Habimana yihanganishije umuryango avuga ko ari inkuru ibabaje ku muryango no mu murenge asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko byagaragaye ko wari umuryango usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda
Next Article Dore intwaro karahabutaka ituma ibihugu byo mu Burayi bitinya Uburusiya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?

Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935, avukira mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo.…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

UEFA Champions League: Dore Uko imikino ibanza 1/4 irangiye

UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku Mugabane w'Uburayi rigeze aho riryoshye muri 1/4 k'irangiza. Imikino ibanza…

2 Min Read
AMAKURU

Igisenge cy’akabyiniro cyasenyutse gihitana abantu 98, abandi 160 barakomereka

Nibura abantu 98 bimaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe 160 bakomeretse nyuma y’uko igisenge cy’akabyiniro kazwi cyane kitwa Jet Set…

1 Min Read
AMAKURU

M23 yafashe Katundu na Musenda yerekeza Beni

Ahahoze indiri ikomeye ya FDLR, aba Mai-Mai ba UPLC ya Kambale-Mayani na Mazembe, ku nkengero z’ikiyaga cya Edouard ahitwa Lunyasenge,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?