Meddy uri mubahanzi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye yagaragaje akanyamuneza nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu.
Meddy abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagaragaje ko uyu mwana bamwise Zayn M Ngabo. Avuga ko nta kuzuyaza ubuntu bw’Imana buhora bumuriho iteka ryose.
Uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’ubundi butumwa yari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yanditse avuga ko azabwira amahanga yose ibyiza Imana yamukoreye.
Ati “Nzabwira Isi ibyo wankoreye.”
Muri Werurwe 2022, nibwo uyu muryango wibarutse imfura y’umukobwa bamwita Myla Ngabo.
Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, barushinze ku wa 22 Gicurasi 2021.
Ni mu birori biryoheye amaso byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.
Imbuto y’urukundo rwa Meddy na Mimi yatangiye kubibwa kuva muri Kanama 2017. Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.
Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima. nyuma yo gukora post meddy yahise yandika ngo nzagukunda mpaka muhungu wange.

Meddy wamenyekanye mu muziki w’indirimbo zisanzwe amaze igihe yariyeguriye Imana ndetse aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Uyu muhanzi muri iyi minsi ntabwo arimo kugaragara cyane nyuma yo gushira hanze indirimbo ya Blessed. Meddy nta makuru namwe yigeze agaragaza akaba ri inkuru yatunguranye kuri benshi bakunda uyu muhanzi.

Amazina y’umwana yiswe Zayn Ngabo