igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?
AMAKURU

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 8, 2025 5:07 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935, avukira mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo. Amashuri abanza yayize muri Paruwasi ya Cyanika, akomereza mu mashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Kabgayi, nyuma akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yakomeje amasomo ye muri Kaminuza ya Bujumbura aho yarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma ajya gukomereza mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain (Luve), aho yaboneye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Mu mwaka wa 1965, yashakanye na Mukansanga Daphrose, umwarimukazi mu mashuri abanza, bombi baturuka mu gace kamwe ka Cyanika. Babanye neza, babyarana abana icumi.

Rugamba ni we washinze itorero Amasimbi n’Amakombe, ryamamaye cyane mu ndirimbo zisingiza Imana no mu zifite ubutumwa bwigisha ku buzima bwa buri munsi. Yari umuhanzi w’umwuga, umwanditsi w’indirimbo zifite ubuhanga n’ubusizi buhanitse. Yanditse indirimbo zirenga 400, zirimo izamenyekanye cyane nka: Ntumpeho, Inda nini, Jya umenya gusaza utanduranyije cyane, Agaca, n’izindi nyinshi.

Yakoze muri Leta, ariko aza gukurwa mu kazi, bitewe n’uko atihanganiraga akarengane, akakamagana abinyujije mu buhanzi bwe. Ubutumwa bukubiye mu bihangano bye ntibufatwa nk’ubuhanzi busanzwe gusa, ahubwo bufatwa nk’impanuro zigenewe buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, ubu n’ejo hazaza.

Rugamba yapfuye mu buryo bubabaje muri Mata 1994, azize Jenoside yakorewe Abatutsi. We n’umugore we Mukansanga Daphrose bishwe hamwe n’abana babo batandatu. Hasigaye abana bane.

Yibukwa nk’umwe mu bantu b’indashyikirwa bateje imbere ubuvanganzo nyarwanda, ndetse na Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu bagikoresha ibihangano bye mu masengesho no mu bikorwa bitandukanye by’iyobokamana. Abamuzi bahuriza ku kuba yari umuntu w’umunyabuntu, wicisha bugufi, unyuzwe kandi wita ku batishoboye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitire w’intebe, Dr. Ngirente yasabye Abanyarwanda gusigasira ubumwe bwabo n’umutekano
Next Article Ubushinwa bwarahiriye kurwana na Amerika intambara y’ubucuruzi kugeza ku mwuka wa nyuma
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOPOLITIKE

Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda

Itsinda ry’abafana ba Arsenal ryagaragaje ko ritishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, basaba ko…

4 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Sudani y’Epfo: Bemeye kwakira uwirukanwe ku butaka bwa Amerika nyuma y’agahimano

Sudani y'Epfo yemeye kwinjiza umuntu yari yangiye kwinjira mu gihugu, nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika. Uku kwisubirako kubaye…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abasore mw’ijwi rituje ati basore mujye mureba ubwenge ntimukarebe ikibuno gusa

Umugore w’abana batanu Zari Hassan w’imyaka 44 y’amavuko, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakeburaga abasore bashaka abagore hashingiwe…

1 Min Read
AMAKURU

Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite igiyekwambura Kabila ubudahangarwa mu minsi 3 agakurikiranwa n’ubutabera

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 15 Gicurasi, Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite tekinike igiye gusuzuma…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?