Umuhanzi yampano yasohoye indirimbo yise Kwibuka 31, ijyanye n’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

U Rwanda n’isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. Icyumweru cyo kwibuka kigatangira taliki 7 Mata kigasozwa taliki 14 Mata gusa ibikorwa byo kwibuka bigakomeza mu minsi100.

Abakora ibihangano bitandukanye na bo biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’abagishaka guhembera ingengabitekerezo yayo.

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano nawe yasohoye ndirimbo ijyanye n’ibihe u Rwanda rurimo byo kwibuka. ikubiyemo ubutumwa bwibutsa isi yose ko badakwiye kurebera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ashimira abahagaritse Jenoside aho kwihorera ahubwo bakongera kubanisha abanyarwanda bakunga ubumwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version