Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho bagirana byagarukaga ku gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ibi Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa 3 Mata 2025, bikurikiye inama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI muri Afurika yabereye Yaberaga i Kigali mu Rwanda.

Village urugwiro yagize iti: “Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere ryubakiye ku ikoranabuhanga.”

Ni itangazo rivugako Perezida Kagame yanakiriye Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Amandeep Singh Gill, akaba yagage i Kigali nawe yitabiriye Inama Mpuzamahanga kuri AI muri Afurika.

Mu gufungura ku mugaragaro iyi nama umukuru w’igihugu yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI ryifashishwa mu  gufata ibyemezo bifite ishingiro.

Perezida Kagame yagize ati “AI iri kugira uruhare mu guhanga udushya, ikihutisha n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Inyungu zayo zigaragara mu nzego zose, umusaruro uriyongera, ibyemezo bigafatwa bifite icyo bishingiyeho kandi n’amakosa akorwa na muntu akagabanyuka.”

Perezida Kagame yunzemo ati:“ iri koranabuhanga rikwiriye kwifashishwa mu byiza, kandi dufite inshingano zo kurikoresha gutyo. Nizeye ko dushobora gukorana kugira ngo bishoboke. N’ibyavuzwe bya politiki na dipolomasi, twakwifashisha AI ikaduha umusaruro mwiza, aho kugira ngo yivange mu mikorere yacu ya dipolomasi na politiki. Byaba bibi cyane twinjije cyane AI muri politiki…hari ibintu bibi cyane byatubaho.”

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029  serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version