igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro
AMAKURUPOLITIKE

Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 3, 2025 11:06 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho bagirana byagarukaga ku gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ibi Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa 3 Mata 2025, bikurikiye inama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI muri Afurika yabereye Yaberaga i Kigali mu Rwanda.

Village urugwiro yagize iti: “Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere ryubakiye ku ikoranabuhanga.”

Ni itangazo rivugako Perezida Kagame yanakiriye Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Amandeep Singh Gill, akaba yagage i Kigali nawe yitabiriye Inama Mpuzamahanga kuri AI muri Afurika.

Mu gufungura ku mugaragaro iyi nama umukuru w’igihugu yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI ryifashishwa mu  gufata ibyemezo bifite ishingiro.

Perezida Kagame yagize ati “AI iri kugira uruhare mu guhanga udushya, ikihutisha n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Inyungu zayo zigaragara mu nzego zose, umusaruro uriyongera, ibyemezo bigafatwa bifite icyo bishingiyeho kandi n’amakosa akorwa na muntu akagabanyuka.”

Perezida Kagame yunzemo ati:“ iri koranabuhanga rikwiriye kwifashishwa mu byiza, kandi dufite inshingano zo kurikoresha gutyo. Nizeye ko dushobora gukorana kugira ngo bishoboke. N’ibyavuzwe bya politiki na dipolomasi, twakwifashisha AI ikaduha umusaruro mwiza, aho kugira ngo yivange mu mikorere yacu ya dipolomasi na politiki. Byaba bibi cyane twinjije cyane AI muri politiki…hari ibintu bibi cyane byatubaho.”

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029  serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma yapfuye azize uburwayi
Next Article Ibitangaza muri Myanmar babiri bakuwe munsi y’inzu zabagwiriye ari bazima.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

M23 na Leta ya RDC bemeranyije gushyiraho agahenge

Mu gihe ibiganiro hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’abarwanyi b’Umutwe wa  wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

2 Min Read
AMAKURU

Umuherwe ukomeye cyane Barry Diller yatangaje ko ari umutinganyi ku myaka 83 y’amavuko

Barry Diller, umwe mu baherwe bakomeye ku isi, yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi, nyuma y’imyaka 24 arushinganye n’umunyamideli w’icyamamare…

2 Min Read
AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV

Ku mugoroba wo ku wa 8 Gicurasi 2025, inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican yatoye Cardinal…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

RIB igiye gusesengura Tiktok Live Nyaxo aherutse gukora itajyanye n’ibihe u Rwanda rurimo nubwo we yasabye imbabazi

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamenyekanye nka Nyaxo nyuma yo gutegura ‘Live ya Tik Tok’ itajyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?