Ku wa 16 Mata 2025, ni bwo watangaje ko ibi ko bizakorwa mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa umushinga w’ivugururwa rya Gare ya Nyabugogo, hanyuma iri barura ryo rigatangira ku wa 17 Mata 2025.
Ubinyujije mu itangazo ku rubuga rwa kuri X yahoze ari Twitter, Umujyi wa Kigali wagize uti “Abafite ibikorwa aho Gare ya Nyabugogo isanzwe ikorera cyangwa mu nkengero zayo, barasabwa gutanga amakuru yose akenewe, Imitungo izagaragara nyuma y’iri barura ntizahabwa agaciro mu gihe cyo kwimurwa.”
Si ibyo gusa kandi kuko Abarebwa n’iki gikorwa basabwe kwerekana ibibaranga n’ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo mu gihe iri barura rizaba riba.
Gare ya Nyabugogo yafunguwe mu mwaka wi 1998 iba izingiro ry’ingendo mumpande zitandukanye z’igihugu ndetse no rwagati mu mugi wa Kigali tutibagiwe n’izambukiranya imipaka zijya mu bindi bihugu.
Mu Ugushyingo 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.
Kuvugurura iyi Gare wari umushinga wa Sosiyete itwara abantu n’ibintu ya RFTC wari uhagaze miliyari 45 Frw. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’Isi.
Imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo biteganyijwe ko izatwara ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 150$.