Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yapfuye bitunguranye aho bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabaye mu ijoro ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025 mu gace ka Nyabagere zone ya Gihosha muri komine ya Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.Amakuru atangwa n’abo babanaga mu rugo avuga ko bari baryamye nk’ibisanzwe, ariko umukobwa bari basangiye icyumba atangira gutabaza amuhamagara. Nyuma yo kumubura, batangiye kumushakisha mu nzu hose.
Mu nzu baje kumubura maze bamusanga mu bwiherero aho yari yimanitse akoresheje igitenge yanyujije mu idirishya.Abo bakoresha be batangaje ko nta kibazo bigeze bagirana nawe kandi ko bari babanye neza. Bavuze ko batigeze bamenya impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima.
Abaturanyi bo bavuga ko hashize iminsi uyu mukobwa atandukanye n’umusore bakundanaga, bivugwa ko akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.
Hari amakuru ko ashobora kuba yaranamuhaye amafaranga mbere y’uko batandukana, bikaba byaramubabaje cyane.Abashinzwe umutekano hamwe n’inzego z’ibanze bahise bagera aho byabereye, umurambo ujyanwa ku bitaro bikuru kugira ngo ukorerwe isuzuma.