Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka ibiri amujugunye mu musarane wa metero 20 z’ubujyakuzimu, aho nyuma y’uko abaturage bahuruje inzego z’umutekano, umwana yakuwemo yamaze gupfa

Ibi byabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Kabeza, aho uwo mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uwo mukobwa yari asanzwe akora imirimo yo kumesera mu ngo zitandukanye, ariko mu minsi yashize yari yarabonye akazi ko gukora mu rugo mu mudugudu wa Kabeza. Amakuru atangwa n’abaturanyi agaragaza ko icyemezo cyo kwihekura cyaba cyaraturutse ku makimbirane yamaze igihe hagati y’uwo mukobwa n’uwo babyaranye umwana.

Bivugwa ko ku munsi w’ibyago, yahengereye igihe abo bakoranaga batari mu rugo, maze afata umwana amujugunya mu musarane. Nyuma yaho, abaturage bahise bahuruza Polisi, ariko ubwo umwana yakurwagamo, basanze yamaze kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, naho umukobwa ukekwaho icyaha ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

SP Habiyaremye yibukije abaturage ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yambura undi ubuzima, asaba buri wese kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko amategeko azabihanisha byihanukiriye.

Naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abigambiriye, ahanishwa igifungo cya burundu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version