Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), yabereye i Asunción muri Paraguay kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025.
Ngoga yari asanzwe kuri uyu mwanya yatorewe bwa mbere mu 2021.
Mu Nteko Rusange ya FIFA yabereye i Asunción muri Paraguay kuri uyu wa Kane ni bwo hatowe abazayobora Akanama gashinzwe Imyitwarire mu myaka ine iri imbere.
Martin Ngoga yongeye gutorwa nk’Umuyobozi wako, aho azakomeza kungirizwa na Bruno De Vita na Parasuraman Subramanian.
Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ubwo yayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco.
Mu 2019, yashyizwe mu itsinda ry’inzoberere mu mupira w’amaguru, ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira ngo rifashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.