igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umunyarwandakazi wabaga muri Uganda yatewe icyuma mu mutwe n’umugabo we ahita apfa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umunyarwandakazi wabaga muri Uganda yatewe icyuma mu mutwe n’umugabo we ahita apfa
AMAKURUMU MAHANGA

Umunyarwandakazi wabaga muri Uganda yatewe icyuma mu mutwe n’umugabo we ahita apfa

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 11, 2025 7:12 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mukandayisenga Donatille wari utuye mu Karere ka Kabale muri Uganda, yishwe ku wa 10 Gicurasi 2025 akubiswe icyuma mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Maate, yasobanuye ko Mukandayisenga yishwe n’umugabo we ukomoka muri Uganda, nyuma yo kugirana amakimbirane.

Maate yagize ati “Bikekwa ko tariki ya 10 Gicurasi 2025, ahagana saa yine z’amanywa, ukekwa yagiranye amakimbirane n’umugore we w’Umunyarwandakazi, Donathile Mukandayisenga uzwi nka Chantal. Yamukubise icyuma mutwe.”

Uyu mupolisi yasobanuye ko nyuma yo gukubitwa iki cyuma, Mukandayisenga yatakaje ubwenge, yihutishirizwa ku bitaro bikuru bya Kabale, ariko aza kugerayo yamaze gupfa.

Ati “Yatakaje ubwenge, yihutishirizwa ku bitaro bikuru by’intara bya Kabale, aho byemerejwe ko yapfuye ubwo yahageraga. Ukekwa yatawe muri yombi.”

Ubwicanyi bukomeje gufata intera mu ntara ya Kigezi muri uyu mwaka. Polisi igaragaza ko muri Gashyantare 2025, icyenda barishwe, muri Werurwe hicwa 10, muri Mata hicwa 18.
Musenyeri Godfrey Mbitse uyobora Diyosezi ya Muhabura ifite icyicaro mu karere ka Kisoro, yagaragaje ko ubushomeri ndetse n’ubukene biza ku isonga mu mpamvu zitera ubu bwicanyi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuhanzi Bruce melodie yitabiriye isabukuru ya boss wa Diamond Platinum
Next Article Deputy Program Director | Deadline 19-05-2025
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
May 12, 2025
Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan
May 12, 2025
Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
May 12, 2025
U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abapolisi muri central Africa

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya mu butumwa…

2 Min Read
AMAKURU

Dore impamvu ikomeye yatumye ibyiciro by’ubudehe bikurwaho burundu

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2025, icyari kizwi nka “Ibyiciro by’Ubudehe” cyakuweho burundu, gihindurwa amateka, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi…

4 Min Read
MU MAHANGA

Trump byihuse cyane yisubiyeho ku cyemezo cyo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika nyuma y’igitutu cy’abashoramari

Kera kabaye, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko icyo gihugu cyabaye gihagaritse umugambi wo kongera…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoze amateka adasanzwe, ufata uduce…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?