igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura
AMAKURUMU MAHANGA

Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 8, 2025 1:51 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umupolisi David Okebe Goga wishe abana be babiri na muramu we, nyuma nawe akiyahura akoresheje umugozi.

Amakuru y’ibanze atangazwa na Polisi ya Homa Bay avuga ko uyu mupolisi yasize yanditse ubutumwa busobanura icyamuteye gufata icyo cyemezo cy’ubugome n’ubwiyahuzi.

Byatangajwe ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, David Okebe yari yaratandukanye n’umugore we nyuma y’amakimbirane yo mu rugo, bituma umugore we yahukana ajyana n’abana babo babiri. Icyakora, bivugwa ko David yateguye umugambi mubisha wo kwihorera.

Mu cyumweru gishize, Okebe yasabye umugore we ko abana be basubira iwe kugira ngo bajye kwiga hafi y’aho atuye. Umugore abikoze atabizi ko ari ugusubiza abana mu maboko y’umugizi wa nabi.

Abana bageze kwa se bari kumwe na muramu wabo (mushiki w’umugore wa Okebe), bahabwa imigati yari yarozwe. Nyuma yo kuyirya, bose batatu bapfuye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko imigati n’icupa byasanzwe aho byakekwagaho kuba byarimo uburozi bica abo bana na muramu we. Inzego z’umutekano zavuze ko hagikomeje iperereza ngo hamenyekane neza ibyo byabaye.

Nyuma y’uko abishe, Okebe yahise yimanika mu mugozi arapfa. Yasize inyandiko isobanura ko yabonaga ubuzima bwe burimo ihungabana n’agahinda, bigatuma afata icyemezo cyo guhitana abo mu muryango we ndetse na we ubwe.

Polisi ya Homa Bay yavuze ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’aya mahano, by’umwihariko ku buryo uburozi bwabonetse aho abana bari basanzwe bari. Ibisubizo bya nyuma byitezweho gutanga ishusho nyayo y’ibyabaye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC
Next Article Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Uwari Gitifu wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yakatiwe igifungo k’imyaka 7

Bigwi Alain Lolain uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, yakatiwe imyaka 7 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, nyuma y’uko icyaha kwaka…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Ntakibasha kugenda, Umukecuru w’imyaka 94 wafunzwe azira kwiba ubwatsi akaba yafunguwe

Sabina Isutsa utuye mu karere ka Kakamega muri Kenya, kuri ubu ufite imyaka 94,  yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tundu Lissu yongeye gufatwa na polisi muri Tanzania

Tundu Lissu, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA, yatawe muri yombi na polisi ya Tanzania ku wa 9 Mata 2025,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya Congo yatangaje ko M23 yishye abantu 52 mu bitero biherutse kugabwa i Goma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu benshi bapfiriye mu bwicanyi bwabereye i Goma umurwa mukuru w’intara…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?