igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 13, 2025 11:09 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu gihugu cy’u Bushinwa, haravugwa umugabo witwa Chen Rui, ukunzwe cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok kubera ubuhanga budasanzwe afite mu kwigana imivugire n’imyitwarire ya Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo amaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi batangazwa n’uburyo yinjira mu ijwi rya Trump ku buryo urebeye kure wagira ngo ni we ubwe uri kuvuga.

N’ubwo akunda kwigana imivugire ya Trump, Chen Rui ntiyigeze ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse nta n’andi masomo yigeze afatayo mu bihugu byo hanze. Ahubwo, ni umuturage usanzwe ukora akazi k’iyamamazabikorwa (marketing) mu gihugu cye cy’u Bushinwa. Ariko iyo ari imbere ya camera, ahinduka ukabona bisa neza nk’aho Trump ari kuvugira mu biro bye biherereye muri White House i Washington DC.

Chen Rui yavukiye kandi akurira mu mujyi wa Chongqing, umwe mu mijyi y’ingenzi yo mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Bushinwa. Kuri TikTok, akunze gusangiza abantu amashusho agaragaza uburyo yigana Donald Trump, bigatuma benshi bagira amatsiko no gutungurwa. Si imivugire gusa yigana, ahubwo anigana ibimenyetso by’amaboko n’imvugo zidasanzwe zamenyekanye kuri Trump.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru rikorera aho akomoka, Chen Rui yavuze ko yakuze yifuza kwiga icyongereza, kandi ko ari byo byamuhaye inzira yo kuba uwo ari we uyu munsi.

Yagize ati: “Natangiye mbikora ari ibintu bisanzwe nk’umuntu uri kwiga icyongereza mu Bushinwa. Gusa uko ibihe byagiye bitambuka, icyongereza cyanjye cyarazamutse, maze ntangira kugerageza kwigana abantu bakomeye bavuga Icyongereza, ndangije nigana uko Trump avuga n’uko yitwara.”

Uko iminsi igenda ishira, ni ko n’ubumenyi bwe mu rurimi rw’Icyongereza bukomeza gutera imbere, ndetse anagenda abona umubare munini w’abamukurikirana. Kuri TikTok, akunze gusangiza amashusho agaragaza uko yigana Trump, maze akayashyiraho amagambo avuga nk’aho ari Trump ubwe uri gutanga imbwirwaruhame cyangwa se ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

Ubu, Chen Rui amaze gukurura abantu barenga ibihumbi 663 bamukurikira kuri TikTok. Abenshi muri bo bagaruka kenshi ku buryo avuga, uko yitwara n’uko yambaye, bagahamya ko uretse aho atuye, wagira ngo ni Donald Trump uri imbere yabo. Ni umwe mu bashinwa bake babashije kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buhanga kubera kwigana umuntu w’icyamamare.

Nubwo atarigeze yinjira muri Amerika cyangwa ngo abone amahugurwa mpuzamahanga, Chen Rui yigaragaje nk’umwe mu bantu bafite impano idasanzwe, ikomeje gutuma agwiza abakunzi hirya no hino ku isi, bifuza kureba uko “Trump wo mu Bushinwa” avuga cyangwa yitwara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11
Next Article Vital Kamerhe yashyikirije Perezida Museveni ubutumwa bwihariye bwa Tshisekedi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abaturage 28 bafunzwe bazira gutera umuturage bamushinza kubaroga

Mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, abantu 28 batawe muri yombi nyuma yo gutera urugo…

1 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Gitifu w’Umurenge wirukanywe burundu avuga ko yarenganyijwe agasaba kurenganurwa

Akarere ka Rutsiro kirukanye burundu mu kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Basabose Alex, kamuziza gukora inshingano nabi. Ni…

2 Min Read
AMAKURU

KAYONZA: BATATU BATAWE MURI YOMBI N’URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHA RIB.

Mu karere ka Kayonza abakozi batatu b'akarere batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza umutungo usaga miliyoni 67 z'amafaranga y'amanyarwanda. Mu karere…

2 Min Read
AMAKURU

Papa Leo XIV yasabye ihagarikwa ry’intambara mu Isi

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, Leo XIV, yasabye ko intambara ziri kwibasira…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?