Umusikare wa Uganda yashimuswe n’agakundi k’abasirikare 8 ba RDC

Abasirikare ba Uganda bari mu bikorwa byo kurwanya uburbyi bwa magendu ku Kiyaga cya Albert bagabweho igitero n’ agakundi k’abasirikare umunani ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bataramenyekana ndetse umwe mu basirikare ba Uganda arashimutwa.

Ikinyamakuru Nile Post cyavuze ko umusirikare wa Uganda washimuswe ari uwitwa Pte Edwin Chelimo watwawe bunyago mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri za mu igitondo cya tariki ya 14 Gicurasi 2025.

SP Collins Asea, Umuvugizi wa Polisi ikorera mu ntara ya West Nile, yemeje ko abasirikare ba RDC batwaranye uyu Pte Chelimo imbunda yari afite, ubwato bwifashishwa mu burinzi ndetse na moteri yabwo.

Yagize ati “Ubwo basubiraga mu gace ka Dei baparikaho, bahuye n’igico cy’abasirikare ba RDC bagera ku munani. Bashimuse Pte Chelimo hamwe n’imbunda ye, ubwato na moteri.”

Ni igikorwa kidasanzwe ingabo za Leta ya Congo zakoze cyo gutera iza Uganda kuko kuva mu Ugushyingo 2021, zari zisanzwe zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO yayogoje Intara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Ibikorwa byo guhiga abasirikare bashimuse Pte Chelimo no kumubohoza byatangiye, ndetse banatangiye iperereza ku mpande zombi kugira ngo hamenyekane icyatumye bamushimuta.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version