Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, umusirikare w’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe umubyeyi w’imyaka 20 n’umwana we w’imyaka hafi ibiri, mu gace ka Bwanasura, kari mu birometero 39 uvuye mu mujyi wa Komanda, muri Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri.
Amakuru aturuka ahabereye ibyago, dukesha Radio Okapi, avuga ko uwo musirikare yagerageje gufata ku ngufu uwo mugore, ariko undi akabyanga. Nyuma yo kwanga ibyo yamusabaga, yahise amurasa, isasu rigafata n’umwana we wari hafi aho.
Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC bwatangaje ko uwo musirikare yatawe muri yombi, kandi ko azagezwa mu rukiko mu minsi iri imbere kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.