Nyanza: Umusore wasambanyije umukobwa ku gahato amufatiyeho icyuma, amukangisha ko amukorera nk’ibyo “Kazungu wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi” yakoraga yatawe muri yombi.
Uyu musore atuye mu mudugudu wa Rwesero, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ku wa Gatandatu taliki ya 17 Gicurasi 2025 ahagana i saa tatu za mu gitondo (9h00 a.m) uriya musore uri mu kigero cy’imyaka 30 bikekwa ko yari hanze y’aho yari acumbitse umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 amunyuraho acuruza imineke ku ibase maze amusaba ko bajyana iwe akamugurira.
Bagiye mu rugo uriya musore acumbitsemo binjira mu nzu maze, uriya musore ahita yinjira mu cyumba aza yahishe icyuma anafite undi mwenda, ahita apfuka umunwa umukobwa amufatiraho icyuma ku ijosi amubwira ngo yemere ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko uriya musore yabwiye uwo mukobwa ko amutera icyuma natemera ko baryamana, maze umukobwa arataka abona umuntu yakinze yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Yamubwiye kandi ko natemera ko bakora imibonano mpuzabitsina amukorera nk’ibyo Kazungu (wamenyekanye mu bwicanyi mu Rwanda no ku Isi) yakoreraga abakobwa abica.”
Gitifu Egide akomeza avuga ko uriya mukobwa ari gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato byageze saa saba (13h00) umukobwa amubwira ko ashaka kwiherera, maze agiye ahita akubita urugi asohoka avuza induru anambaye ubusa, aratabarwa abantu bamugira inama yo kujya kuri RIB gutanga ikirego, ahageze bamuha ubutabazi bw’ibanze.
Uriya musore yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke avuga ko uriya musore ngo yaturutse mu mujyi wa Kigali akaba yari yarimukiye i Nyanza.
Bikekwa ko aho yaturutse nabwo yari yarakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 10 agacika nabwo azira icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato.