Umusore wo mu Karere ka Rutsiro yishe Se, afatirwa i Kigali agerageza gutoroka

Umusore w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo kwica Se umubyara w’imyaka 64, amukubise umuhembezo mu mutwe ubwo barwaniraga mu kabari kabo basanzwe bacururizamo inzoga

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Gicurasi 2025, ahagana saa 3:00 za mu gitondo, mu Mudugudu wa Gihinga, Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Musasa.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bwana Bisengimana Janvier, uyu musore yahise atoroka nyuma yo gukomeretsa Se bikabije. Uwo mugabo yahise ajyanwa mu bitaro bya Murunda, ariko ubwo yari agiye koherezwa mu bitaro bya CHUK i Kigali, yahise yitaba Imana.

Nyuma yo gutoroka, uyu musore yafatiwe i Kigali mu gace ka Nyabugogo, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Bisengimana yashishikarije abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, kugira ngo ibibazo bikemurwe hakiri kare bitarageza ku rupfu cyangwa izindi ngaruka zikomeye. Uyu musore yamaze gushikirizwa ubugenzacyaha mu gihe yahamwa n’iki cyaha yafungwa igihano cya burundu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version