Heung-min Son , hanze y’ikibuga ntiyorohewe

Umukinnyi wa Tottenham Hotspur ukina asatira izamu akaba n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo Heung-min Son, yagejeje ikirego Polisi ya Koreya y’Epfo ayigaragariza ko atorohewen’umugore wo muri icyo gihugu umushinja kumutera inda.

Sitasiyo ya Polisi ya Gangnam iherereye mu majyepfo y’Umurwa Mukuru Seoul, yatangaje ko yataye muri yombi umugore uri mu myaka 20 n’umugabo w’imyaka 40 Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025,

Makuru ahari avuga ko uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na Sosiyete ishinzwe kurebrera inyungu za Heung-min Son ya ’Son & Football Limited’, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, imushinja kubangamira SON

N’ubwo imyirondoro y’uyu mugore itigeze ivugwaho, we avuga mu 2024 ari bwo Heung-min Son yamuteye inda, ivuga ko ndetse ajya amuha amafaranga kugira ngo akomeze amubikire iryo banga.

Hanyuma Umugabo wafatanywe n’uyu mugore, we agakurikiranwaho icyaha cy’ufatanyacyaha kuko amafaranga Heung-min Son yatangaga yayanyuzaga kuri uyu mugabo.

Rero Ikigo cya ‘Son & Football Limited’ cyatanze iki kirego, cyahamije ko cyabikoze kigira ngo kibuze uyu mugore gukomeza gusebya ukomeza guharabika Son.

bagize bati “Ikirego cyatanzwe dushaka ko uyu mutekamutwe adakomeza gukwirakwiza ibihuha. Ibindi polisi iri kubikurikirana mu iperereza, nihagira andi makuru amenyekana tuzababwira. Ntabwo tuzemera ko ibyaha nk’ibi bikomeza.”

Ibi bimenyekanye mu gihe uyu mukinnyi na bagenzi be ba Tottenham Hotspur, bari kwitegura umukino uzahuza ikipe yabo na Manchester United ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version