Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwatangaje ko rugiye gutangiza uburyo bwo guha amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima amafaranga azwi nka ‘Capitation’ bakajya bayakoresha mu kugura imiti n’ibindi nkenerwa bikazatuma nta muturage wongera kubura imiti kubera ko batishyuwe.
Byatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2025 ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize batangizaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.
Ubusanzwe Amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu bitanga serivise z’ubuvuzi bikazohereza ibyangombwa byose kuri RSSB kugira ngo yishyure ikiguzi cy’abakoresha ubwisungane mu kwivuza.
Hari n’amavuriro y’ibanze amwe yarafunze imiryango nyuma avuga ko yabuze amafaranga yo gukomeza imirimo.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bagiye gutangiza uburyo bwo gutanga amafaranga azwi nka ‘Capitation’ aho aya mavuriro y’ibanze ndetse n’ibigo nderabuzima bizajya bihabwa amafaranga yo kugura imiti mbere, RSSB isigare igenzura uko yakoreshejwe.
Ati “Hari amavugurura mu buryo bwo kwishyura ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze ateganyijwe ku buryo bazajya babona amafaranga vuba cyane ibizwi nka Capitation, bibafashe mu kugura imiti n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi hakiri kare, iyo gahunda izatangirira mu Ntara y’Iburasirazuba mbere y’uko igezwa mu bindi bice.’’
Kayonga yavuze ko nibabona ubu buryo butanze umusaruro bizakomereza n’ahandi hose mu gihugu.
Ubu buryo bwo kwishyura amavuriro buzatangira tariki ya 1 Nyakanga 2025 ubwo umwaka wa 2025/2026 wa mituweli uzaba utangiye, bikazakorerwa mu mavuriro yose y’ibanze bakorana ndetse n’ibigo nderabuzima byose.
Kuva muri Nyakanga biteganyijwe ko umuntu uzaba wivuza akoresheje mituweli azabona indi miti irimo imiti ya kanseri, insimburangingo n’inyunganirangingo n’indi miti myinshi yongewemo itari isanzwe itangwa.