igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
AMAKURU

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 12:31 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Senateri Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 2015 kugeza mu 2020, yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yashatse kwiyunga na Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi, ariko biranga.

Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa African TV, Sindimwo yatangaje ko umubano w’ibihugu uhinduka, bityo ko u Rwanda n’u Burundi bishobora gukemura amakimbirane bifitanye.

Ati “Umubano w’ibihugu urahinduka. Uyu munsi, u Burundi n’u Rwanda bifite ibibazo bishobora gukemurwa. Naratengushywe kuko nigeze kubona ibikorwa bikomeye byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wasubiraho.”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ubwo yari Visi Perezida, yahuriye na Perezida Kagame mu nama nyinshi, amusaba ko baganira kandi ngo icyo gihe Umukuru w’Igihugu yamuhaga indamutso ageza kuri Nkurunziza.

Ati “Ubwo nari Visi Perezida, ngiye mu nama, amafoto menshi mwabonye mpagararanye na Kagame, abandi bakantuka. Naragendaga nkamubwira, yantumaga kuramutsa Umukuru w’Igihugu, ati ‘Nugera i Burundi, umundamukirize’ kandi rwose nasohoje ubutumwa.”

Sindimwo yasobanuye ko umunsi umwe Perezida Kagame yamusabye nimero ya Nkurunziza kugira ngo amuvugishe, ariko amusubiza ko bidashoboka. Umukuru w’Igihugu ngo yabonye ko byanze, amutuma kubwira Nkurunziza ko amukumbuye.

Ati “Mpa telefone basi muhamagare. Naramubajije nti ‘None mupfa iki?’ Ati ‘Ntabyo nzi’. Mwahoze muri inshuti, byagenze bite? Ati ‘Nanjye ndamukumbuye, umundamukirize’. Kandi ngeze i Burundi naramuramukije, nti ‘Yambwiye ngo nkuramutse’.”

Mu 2020, ubwo Nkurunziza yasimburwaga ku butegetsi, ibihugu byombi byashyize imbaraga mu kunagura umubano wabyo wari warazambye, imipaka yari yarafunzwe, ifungurwa mu mpera za 2022.

Muri Mutarama 2024, u Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda, burushinja kwanga kubwoherereza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

Sindimwo yagaragaje ko ibiganiro bya politiki bishobora gukemura iki kibazo, ibihugu byombi bikongera kubana neza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
Next Article Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibikorwa bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje…

2 Min Read
AMAKURU

Umutwe wa M23 wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma hafatirwamo amabandi 30 n’imbunda nyinshi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma, uwufatiramo amabandi abarirwa muri 30, imbunda 10…

1 Min Read
AMAKURU

Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo

Mu ishuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, hamaze kuba inkongi z’umuriro…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Urubyiruko ruyoboye abandi ruri kwamagana ihohoterwa rikorerwa abacuruzi rikozwe n’abasirikare

Itsinda ry’urubyiruko riyoboye abandi mu karere ka Muanda ko mu Ntara ya Kongo-Central, ryamaganye ihohoterwa rikorerwa abacuruzi bakorera mu bice…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?