igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda rugeze kure rwubakwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda rugeze kure rwubakwa
AMAKURU

Uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda rugeze kure rwubakwa

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 9:05 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), buratangaza ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi igeze ku kigero cya 83%.

Ni ibiherutse gutangarizwa Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubwo RDB yasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2024/2025.

Muri Kamena 2021 nibwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho no kubikwirakwiza; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB, Joseph Cedrick Nsengiyumva, yabwiye Abadepite ko imirimo imaze kugerwaho ku kigero cya 83%.

Yavuze ko ibisigaye birimo uruzitiro rusanzwe rugizwe n’inkuta ebyiri, ndetse ko imirimo yo gutunganya uburyo bwo kwakira amazi y’imvura yarangiye ariko itarishyurwa.

Mu bijyanye n’umutekano w’ahahingwa urumogi, biteganywa ikigo kigomba gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri; kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro.

Gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

Hagomba kandi gushyirwaho amatara y’umutekano; kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano; iminara yifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

Hagomba kandi kuba hari abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe no gucunga imfunguzo n’ingufuri.

Kompanyi ya King Kong Organics (KKOG) niyo yabaye iya mbere mu guhabwa uruhushya rwo guhinga urumogi mu Karere ka Musanze mu gihe cy’imyaka itanu.

Iyo kompanyi ivuga ko yashoye miliyoni 10 z’amadolari mu kugura imashini, kubaka ibikorwa remezo, kwishyura amafaranga y’imitungo n’abakozi, ndetse no gutumiza imbuto z’urumogi zahinduriwe uturemangingo (GMO).

Mu mezi 4-6 ya mbere, hazasarurwa ibilo 5,000 by’urumogi kuri hegitari, hanyuma urwo rumogi rwoherezwe mu mahanga ruvanwemo amavuta akoreshwa mu gukora imiti.

Ni mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuruhinga uru rumogi kuri hegitari 134, kandi ruteganya gutanga umusanzu wa miliyoni 3 z’amadolari muri uyu mushinga.

U Rwanda rwemeje ko urumogi rujya ruhingwa, rugakoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi no gutanga umusanzu mu bushakashatsi ku buzima ku rwego rw’Isi no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

U Rwanda rwiteze kuzajya rusarura urumogi rufite agaciro ka miliyoni 10 z’Amadolari kuri hegitari imwe, ibizafasha guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Biteganywa ko mu kugenzura ubuhinzi bw’urumogi, RDB izafatanya n’inzego zirimo Ikigo cya RICA, Rwanda FDA na Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubushakashatsi, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite igiyekwambura Kabila ubudahangarwa mu minsi 3 agakurikiranwa n’ubutabera
Next Article Abarwanyi ba AFC/M23 bisubije Bambo na Kishishe nyuma y’igihe kinini
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Dublin: Biyamye abakora ku mabere y’ikibumbano cya Molly Malone

Umujyi wa Dublin mu gihugu cya Ireland wiyamye bamwe mu bakerarugendo bawusura kugenda bakorakora ku mabere y’ikibumbano cya Molly Malone…

1 Min Read
AMAKURU

ABAKORA UMWUGA W’UBUKOMISIYONERI BASABWE KUGANA ISHURI NGO BANOZE UMWUGA BAKORA.

Urugaga rw'abahuza abaguzi n'abagurisha mu Rwanda rufite ishuri ritanga amasomo kuri uyu mwuga w'ubukomisiyoneri bityo barasaba abakora uyu mwuga ko…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace ka Lugezi kari muri Gurupoma ya Basimukuma-Sud Teritwari ya Fizi…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano

Myugariro wa Rayon Sports Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano kubera impamvu z’ibitubahirizwa mu byo yemeranyije n’iyi kipe.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?